Musanze: Classic Resort Lodge imwe mu mahoteli akomeye mu Rwanda ifite Presidential Palace
Classic Resort Lodge ni hoteli yubatse mu busitani bunini cyane ku musozi wo kubungabunga ibidukikije ushaka kujya kuri Classic Resort Lodge afata umuhanda Musanze-Nyakinama mu Murenge wa Muko inyuma ya IPRC, ni ibirometero 7 uvuye mu Mujyi wa Musanze .
Ubwo twatemberaga mu busitani bw’inyubako ziyo hotel ,Nkurunziza Faustin ,umuyobozi wa Classic Resort Lodge yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko izi nyubako ari igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu majyaruguru y’u Rwanda kuko yubatse mu biti bitandukanye by’ishyamba.nk’ ibyatsi bya kimeza n’imbuto zitandukanye nka; Avoka, Ipapayi, ikawa, indimu, kimbaze, igikakarubamba, Inturusu z’imweru zikoreshwa no muri sauna no mu cyayi, amatunda, amapera ndetse n’ibindi byinshi, ku buryo iyo uyirimo wumva amahumbezi umubiri wose.
Muri Classic Resort Lodge, ni hamwe mu hantu heza muri aka karere ka Musanze waruhukira kandi witegereza n’ibyiza nyaburanga bya Pariki y’Ibirunga n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange.
Ugihinguka mu marembo, usanganirwa n’umurishyo w’ingoma n’umudiho w’itorero Inyenyeri rya Classic Resort Lodge uherekejwe n’indirimbo gakondo zimakaza umuco Nyarwanda.
Bamwe mu bakozi twaganiriye batubwiye ko hotel ibafashe neza kuko bahemberwa ku gihe.Ikindi buri sa sita bafata amafunguro meza ahagije.
Muri Classic Resort Lodge hri akabari,nyama coma, ibyumba bya massage na sauna.
Harimo ibibuga bya siporo zitandukanye birimo ibya Volleyball, Basketball, Handball n’umupira w’amaguru byose byujuje ibipimo.
Hari Ubusitani (jardin) butandukanye bwo kwakiriramo ubukwe, bride shower, cocktails ndetse ni ahantu hagezweho ho kwifotoreza mu Karere ka Musanze.
Faustin Nkurunziza, umuyobozi mukuru wa hotel yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko Classic Resort Lodge ifite i restaurant, Bar, Pool Bar, sports bar ndetse n’icyokezo cyotsa neza.
Ati:”Urabona ko ibyo ubonye bitandukanye cyane n’ibyo watangaje mbere .Amafrigo menshi abikwamo inyama z’ubwoko bwose arahari, dutanga serivise nziza .Urabona ko ari hoteli nziza iharanira iterambere ry’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.”
Kugeza ubu Classic Resort Lodge itanga serivise zaba mukerarugendo nko gusura ishyamba rya kimeza (nature walk), Ubuhinzi, Ubworozi bw’amatungo, ababoha ubuseke n’ibirago, Kubyina Kinyarwanda, Kwenga umutobe cyangwa urwagwa (Banana Wine/ Beer), guteka Kinyarwanda, Gutembera ku magare (Biking) n’izindi.
Benshi bahasura usanga batangazwa n’uko hubatse hakoreshejwe ibikoresho bya Kinyarwanda aho 90% hubakishijwe amabuye y’amakoro, Imbaho, Ibiti, imitako ya Kinyarwanda ikozwe mu migano, Ibirere, infunzo, imigwegwe n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Classic Resort Lodge bwemeza ko biyemeje kuba izingiro ry’ubukerarugendo binyuze mu gutanga serivisi zinogeye ababagana ndetse no kubafasha kwisanga mu byiza nyaburanga bigize Akarere ka Musanze kandi ku giciro kinogeye buri wese.
Kuryama muri Classic Resort Lodge ni nko muri paradizo nta rusaku ni mu mahumbezi
Amafunguro yaho atuma uhageze agarukana akanyamuneza
2,662 total views, 1 views today