Aho bukera ikibazo cya musenyeri Nzakamwita na padiri Nyombayire kirahinduka nk’icya Musenyeri Ndandari na Nshamihigo muri 1991.

           Nyiricyubahiro musenyeri Nzakamwita ( Photo:net)

Muri 1991,  mu gihe cy’amashyaka menshi  ni bwo mu Rwanda huvuzwe  ihangana hagati y’abakozi b’Imana mu   Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR).None nyuma y’imyaka hafi 28 hongeye gusakara inkuru y’ihangana ry’abasaserudoti muri kiriziya gatorika.

Muri icyo gihe , musenyeri Nshamihigo na musenyeri Ndandari bapfaga ubuyobozi bwo kurwanira diyosezi ya EER-Butare .Kuko  bose ntibashakaga kujya kuba muri diyosezi ya Shyira nkuko bari babitegetswe na Sebununguri.I Shyira ni mu misozi miremire iyo za Karago-Rubavu kuhaba ni nko kujya mu gihano.

Nkuko twabitangarijwe n’abakurikiranaga amateka y’icyo gihe ngo aba bagabo bombi, Musenyeri Nshamihigo na musenyeri Ndandari  barahanaganye cyane kugeza ubwo bafatanye mu mashati imbere y’abakiristu .Ngo iyi nkuru yavuzwe igihe kinini  cyane  kuri radio-Rwanda rukumbi no mu binyamakuru bitandukanye.Kubera iryo hangana mu bangirikani ngo niho havuye akajambo “Abangiritse.”

None  muri vision 2020 haravugwa musenyeri Nzakamwita na padiri prof.Nyombayire.Bamwe mu bakurikiranira bugufi amakuru n’amateka ya kiriziya Gatorika muri iyi minsi batangaza ko , ikibazo cya Dr.prof.Nyombayire kidakosoranwe ubushishozi hari menshi mu mabanga ya bamwe mu bapadri bo mu Rwanda ashobora gushyirwa ku karubanda.

Muri kaminuza gatorika ya ICK, diyosezi ya Kabgayi ,ubwo padiri  Kagabo yasezererwaga byakemutse neza ntihaba ihangana hagati ya musenyeri Smalgede Mbonyintege na padiri Kagabo.Ikibazo bagikemuye vuba padiri Kagabo yimurirwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda nyuma agirwa umukuru wa radio Mariya-Rwanda.

None niba  bivugwa  ko hari umwuka mubi  hagati y’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya UTAB Padiri Prof.Dr Nyombayire Faustin n’umwungirije Mbabazi Justine. Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita yakandika  ibaruwa Padiri Nyombayire amumenyesha ko ahinduriwe imirimo gusa, nyuma azamushyira he !?Cyangwa azamushyinga iki?

Byumvikane ko uretse gusoma misa nta wundi murimo  ukomeye uri muri diyosezi ya Byumba ukwiye Padiri Nyombayire.

Kuko iyo haza kuba hari umwanya nta kibazo Padiri Nyombayire yari kugira , yari kubaha shebuja nkuko biteganyijwe mu mategeko ya keiriziya gatorika ko padiri agomba kubaha musenyeri ndetse ko agomba kujya gukorera ubutumwa aho ari ho hose.

Mbese bisa nko gukura umuntu ku magi n’ifiriti ukamujugunyira imvange zitagira umunyu.Nawe tekereza ari wowe ukuwe kuri mitzing , ugahamwa amazi y’ibirohwa ntiwarwana intambara ya Shikaramu .

Nyuma yo guhabwa iyi baruwa, byabaye nko gukoza agati mu ntozi, kuko Padiri Nyobayire ku wa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo, yahise yandika ibaruwa igizwe na paje enye asubiza Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita usanzwe uyobora diyoseze ya Byumba.

Bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa, harimo kuba Padiri Nyombayire yavuze ko yagaragaje inkomoko y’umwuka mubi na nyirabayazana bawo, ariko ntihagira igikorwa. Harimo kandi kuba yarasabye ko hakorwa iperereza ku mikoreshereze y’imitungo ariko bikarangira nta gikozwe kandi bigizwemo uruhare na Musenyeri Nzakamwita.

Mu myaka yatambutse kaminuza ya UTAB, yagiye ivugwamo ibibazo bitandukanye by’umwihariko ibibazo bishingiye ku kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu bakozi birukanwe na UTAB bagiye bayitsinda ikishyura akayabo. Hagiye havugwa kandi n’itonesha mu bakozi bamwe na bamwe.

Kugeza ubu Kaminuza ya UTAB ntiharamenyekana abayobozi b’agateganyo, mu gihe uwayiyoboraga yahinduriwe imirimo.

Ikindi kiri kwibazwa n’uburyo Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya UTAB, yotoye ko yaba Umuyobozi Mukuru n’umwungirije bombi basezerera ariko hakaba hasezerewe umuyobozi mukuru gusa.

 3,079 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *