Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy akomeje gukingira ikibaba isoko Marato mini market rya Hakizimana Deo

Abagore bacururiza imbuto n’imboga n’ibindi biribwa bitandukanye mu isoko ry’ibiribwa rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo babangamiwe n’umwanda no kubura ubwiherero  bakifuza ko ryakubakirwa ikimoteri mu maguru mashya, kugira ngo bibagabanyirize ingaruka, zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda.

Umwe mu bakorera muri iryo soko baganiriye   gasabo.net , yagize ati: Icya mbere turashimira ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bwadutekerejeho bukabona  aho dukorera tukava mu muhanda kuko  byari ibibazo bikomeye cyane . Ubu dukora neza ariko dufite ikibazo cy’umwanda tubura aho tujugunya haba ibisigazwa by’imyanda itabora n’ibora n’ibiribwa byangiritse , ibyenda bicitse n’ibimene by’amacupa, biba binyanyagiye ahangaha, twabuze iyo tubyerekeza, kuko iri soko ritagira ikimoteri.Ariko ikibazo gikomeye haba ku muguzi n’umugurisha ni ukubura ubwiherero rusange.Iyo bidukomeranye tujya hanze kwishyura kuko hano mu misoko nta toilets zibamo”.

Ubwo inkuru yasakaraga ko isoko Marato mini market ritagira ubwiherero tubibwiwe n’abaricururizamo badusabajo twabakorera ubuvugizi natwe twatangiye gukora iperereza hanyuma tubaza inzego zose z’umujyi wa Kigali  bireba .

Tuganira n’Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Julian Rugaza  ku bijyanye n’ikibazo cy’soko rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo , riherereye mu Mudugudu w’Intiganda- Nyabugogo mu marembo y’icyahoze ari OPROVIA , Rugaza yatubwiye ko twabaza DEA w’Akarere ka Nyarugenge kuko niwe yagishinze.

Tuvugana na Ngabonziza Emmanuel , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator), kuri telefoni yavuze ko ari mu biro by’abandi ko azakutuvugisha , nyuma tumwandikira ubutumwa ngo;“Ririya soko ikibazo cya toilet kizakemuka gute, umwanda no kubura aho bituma murakoze.”
Nyuma haciyeho umunsi yaje kudusubiza ati:” Sorry sinari nabibonye. Isoko rifite toilets! Isoko ryubatswe muri 2016 haba hashize imyaka 8 hakaret wa Abantu batağıra Aho bituma ? Nagusaba ko niba muri mu Ntambara abo Bagabo bahora barwana zidashira mwazisohokamo.”

Yakomeje agira ati”:Noneho bituma mu Isoko nicyo ushatse kuvuga? Wowe munyakuri mbiwira! Ahubwo iyo ugira ikinyabupfura ukanakoresha imvugo ya kinyamwuga ukavuga uti “Ubwiherero buhari bwingerwe, kugira ngo twimakaze isuku. Nari kuguha igisubizo kivuga ngo, Yego birashoboka, Reka byitabweho kuko abahakorera n’abahagenda baza guhaha bariyongera.

İkindi, niba utangaza Inkuru zigamije kubaka, uzi neza ko twubatse ECD ifasha Abagore bakorera muri iryo soko uvuga kubona Aho barerera abana babo?”

Burya abayobozi batangaza ibyabo da!Ushaka umugabo wo kumenya ko ibyo Ngabonziza yavuze nta kuri kurimo ajye muri iryo soko nta bwiherero bubamo namba.Ubwo nari muri miryo soko Bosco , umuyobozi  waryo yabonye mfotora ashaka kunkumira mubwira ko ndi mu kazi.Mfotora nashakishaga toilets ndaziheba pe, ariko abacuruzi bamwira ko ntazibamo .

Ubwanditsi

 1,753 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *