Strive Foundation Rwanda na RBC mu gukangurira urubyiruko kwisiramuza kuko bigabanya nibura kwandura SIDA
Umuryango Strive Foundation Rwanda uharanira Imibereho myiza y’abaturarwanda muri rusange ku bufatanye n’ikigo RBC barakangurira urubyiruko n’abandi muri rusange kwirinda no gukumira ubwandu bwa Virus itera Sida mu rubyiruko dore ko ariyo mizero y’igihe kiri imbere.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21, aho bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko batewe impungenge n’ejo hazaza h’igihugu.
Umwe ati “biteye ubwoba cyane gusanga umubare munini w’abantu bari kwandura SIDA ari urubyiruko”.
Nubwo ariko uru rubyiruko rutewe impungenge no kwandura kwa bagenzi babo, Afazari Jean Leonce umwe murubyiruko rufite virusi itera SIDA we avuga ko kwandura atariko gupfa.
Ati “mfite imyaka 25 maze kumenya ko mfite virusi itera SIDA bitewe n’amakuru agiye atandukanye numvaga ko uyifite aba apfuye ntabwo nahise ntangira gufata imiti hatazagira umuntu umenya ko mfite SIDA bakampa akato, dufasha abandi kugirango bakomere biyakire kugirango bubake igihugu cyabo nabo ubwabo biyubaka”.
Izi mpungenge zishingira ku mibare igaragazwa n’ubushakashatsi aho banduye virusi itera SIDA, abakobwa bangana na 3.7% mu gihe abahungu ari 2.2%.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, akaba agaragaza ko bikomeje gutya ntacyo urubyiruko rwazamara mugihe kiri imbere.
Ati “dushishikariza urubyiruko kurinda umubiri wabo n’ubwenge bwabo cyane, icyambere gikomeye gikunda kwangiriza urubyiruko ni ibiyobyabwenge, umuntu wagiye mu bisindisha ajya no muri ubwo busambanyi rimwe na rimwe akandura n’izo ndwara, virusi itera SIDA iracyahari”.
U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikora cyane mu guhashya virusi itera SIDA kuko abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi, muri bo 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana naho 98% virusi yaragabanutse mu maraso. Gusa ariko abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi muri abo baba barwaye SIDA.
Naho buri munsi hakaboneka ubwandu bushya 9, kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19, 18. Kuva SIDA yavumburwa muri 1981, imaze guhitana abantu barenga miliyoni 42 abarenga 95%, ibica kubera gusambana.
Bwana Mushayija umukozi muri Strive Foundation Rwanda , avuga ko basaba abaturage kudapfusha ubusa amasomo bungukiye muri ubu bukangurambaga bukorwa na RBC ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda, asaba abantu bakuze kwisiramuza nk’uko urubyiruko rubyitabira ari rwinshi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abisiramuje bagira amahirwe yo kutandura ubwandu bwa Virus itera Sida ku gipimo cya 60% mu gihe baba bacitswe bagakorana imibonano mpuzabitsina n’ushobora kuba yaranduye.
Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, avuga ko umubare w’abagabo bitabira gahunda yo kwisiramuza, bakiri bake ugereranyije n’urubyiruko.
Dr Ikuzo avuga ko 30% by’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 aribo bisiramuje gusa, abagera kuri 56% by’abagabo bari hagati y imyaka 15 na 45 mu Rwanda aribo bisiramuje, abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 24 bisiramuje ku kigero cya 73%.
Ati “Imibare dufite igaragaza ko abagabo bakuze batitabira igikorwa cyo kwisiramuza, kuko usanga umubare munini w’urubyiruko ari bo bitabira iki gikorwa”.
Dr Ikuzo avuga ko RBC yakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwisiramuza, hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA.
Ati “Kwisiramuza ku bagabo bifite akamaro kanini cyane, kuko birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, bikongera n’isuku y’imyanya myibarukiro ku bagabo”.
Avuga ko kwisiramuza bidakuraho kuba wakwandura virusi itera SIDA, kuko n’usiramuye yandura, itandukaniro rikaba mu kwandura ku muntu wisiramuje n’utarisiramuje, kuko uwisiramuje aba afite amahirwe yo kutandura ku kigero cya 60%.
Uwitonze Captone
579 total views, 3 views today