COVID-19: Croix-rouge y’u Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa

Mu gihe  cya “Guma mu rugo “leta y’u Rwanda  n’indi miryango itegamiye kuri leta batanze inkunga y’ibiryo n’ibikoresho by’isuku mu rwego rwo kugoboka  abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi ( COVID-19).

Ni muri urwo rwego Croix rouge y’u Rwanda   ihagarariwe na perezida wayo Bwito Paul ( reba ku ifoto iri hasi)  yateye  Uturere  12,  inkunga y’ibiribwa birimo: Isukari, umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka na Kawunga hagamujwe gufasha abantu bagizweho ingaruka na Covid -19 bari basanzwe bafite imirimo bakoraga ibatunga buri munsi batabashaga guhaha.

Utwo Turere twahawe inkunga ni: Rubavu,  Kirehe,Nyarugenge, Bugesera,  Nyamagabe, Karongi,Nyabihu,  Ngororero, Gasabo, Rutsiro, Huye  na Kamonyi.

Imiryango yahawe inkunga  ni 7108 igizwe n’abantu 35548;  kandi  Croix-rouge y’ u Rwanda  icyo gikorwa izagikomereza  no mu tundi turere.Bakaba bateganya mu guhe gito gufasha abaturage b’i Rusizi.

Croix-rouge y’u Rwanda ntiyahwenye gukora ubukangurambaga mu gihugu hose , uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakoreshajwe Mobile-Radio kandi biracyakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *