Rubavu:Croix Rouge y’u Rwanda yatumye abaturage bahindura ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Bugeshi , Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu, batangaza ko bahinduye ubuzima bitewe n’ubukangurambaga bahawe n’umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, bwo kurya indyo yuzuye irimo imbogo n’imbuto.

Nkuko bitanagzwa na  Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda,ngo nka Croix rouge  y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze umurama wo guhinga imboga zunganira imirire y’abana n’abandi muri rusange.

Ati:”  Croix-Rouge Rwanda  yashyizeho gahunda yo gukangurira abaturage kubaka uturima tw’igikoni (  model  village  )  kugirango abaturage bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga.Kandi byabahinduriye ubuzima”

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda (Photo:Uwitonze Captone).

Abaturage bo mu Kagali ka Hehu , Umurenge wa Bugeshi bavuga ko bashima byimazeyo Croix Rouge y’u Rwanda yabahaye inkunga y’ubufasha burimo umurama w’imboga zitandukanye nk’amashu, epinari n’urudege .

Baganizi Theogene  uhagarariye club y’isuku n’isukura mu itsinda ry’Umurenge wa Bugeshi  ati:”Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yaduhaye umurama duhinga imboga.Mbere ntitwari tuzi agaciro k’imboga twaryaga nk’abaturanyi bacu b’abakongomani.Twari tuzi ko kurya neza ari kurya  inyama n’amafi nk’abakongomani.Ariko bitewe n’ubukangurambaga bwo kurya imboga  twahawe na Croix Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta, twasanze indyo yuzuye igomba kuba iriho imboga n’imbuto.Hano dutuye mu kagali ka Hehu buri rugo rufite akarima k’igikoni .Rero twahinduye ubuzima turya indyo yuzuye bitewe na Croix Rouge y’u Rwanda.” 

Baganizi Theogene  uhagarariye club y’isuku n’isukura mu itsinda ry’Umurenge wa Bugeshi  (Photo:Captone)

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yubatse ubukarabiro mu bigo by’amashuri mu Mirenge ya Bugeshi, Nyundo na Rugerero.Aho ni ku kigo cy’amashuri cya ADEPR-Pfunda.

Mu rwego rwo gufasha abahuye n’ingaruka z’ibiza imwe mu miryango  yo mu  karere ka   Rubavu, mu Murenge wa Nyundo yahuye n’ibiza by’umugezi wa Sebeya  yahawe inkunga zitandukanye zirimo amabati,  ibiribwa, amafaranga n’ibindi.Croix rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yasanye inzu hafi 28.

Uwimana Saidati( uwo  wo hasi) ati:”Sebeya imaze kudusenyera nta mikoro twari dufite yo gusana amazu yacu.Croix Rouge y’u Rwanda yaradutabaye , iduha amabati dusana amazu yacu.Ubu dufite ubuzima bwiza , tukaba dushyimira Croix Rouge yadukuye mu bwigunge.”

Naho Maniteze Venantie ati:”Ngirango murabona ko iyi nzu ifite isuku.Ubufasha nabuhawe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Ishimwe Pacifique  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ,hari ibikorwa byinshi yabateyemo inkunga kandi bikaba bayaratumye abaturage bagira ubuzima bwiza.

Ati:”Hano mu Karere ka Rubavu, Croix Rouge y’u Rwanda yatanze inkunga zitandukanye , cyane cyane mu baturage bahuye n’ibiza.Bamwe mu baturage bahuye n’ibiza by’umugezi wa Sebeya n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo babonye ubufasha bwa Croix Rouge y’u Rwanda.Yatanze ubufasha bwo kubaka ubwiherero n’ubukarabiro ku mashuri mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda no gukumira icyorezo cya Corona virusi.Tukaba dushima bubuyobozi bwa Croix rouge y’u Rwanda.”

Ishimwe Pacifique  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Rubavu (Photo:Captone)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *