Kalisa Guy wari Umuyobozi mukuru wa RTDA , yirukanwe kuri uwo mwanya
Kalisa Guy wari Umuyobozi mukuru wa RTDA, Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA), yirukanwe kuri uwo mwanya ahita asimbuzwa , MUNYAMPENDA Imena.
Muri iki kigo hagiye havugwamo agatsiko kayogoje igihugu mu mitangire y’amasoko mu bijyanye no kubaka imihanda, gahombya bamwe muri ba rwiyemezamirimo gatonesha abandi.
Ubwo Guy Kalisa n’agatsiko ke, bitabaga PAC, gutanga ibisobanuro ku buriganya bujyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta idahwitse .Icyo gihe (PAC) yanenze Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA), kuba cyaratindije iyubakwa ry’imihanda cyaherewe amafaranga miliyari zibarirwa muri 20 mu myaka 4 ishize, ngo kivane abaturage mu bwigunge.
Bivugwa ko GuyKalisa n’agatsiko ke batindije iyubakwa ry’umuhanda Rubengera-Gisiza , Rubavu-Gisiza .Naho ngo umuhanda Pindura-Ntendezi.wo mu karere ka Nyamasheke warubatswe urarangira, ariko mu gihe kitarenze umwaka umwe utangira gucikagurika, none ukaba wuzuyemo ibiremo.
Uwo muhanda wari ufite agaciro ka Miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda, wagombaga kuba wararangiye mu Ukuboza umwaka wa 2015, ariko mu gihe hatarashira umwaka, wahise wangirika, barongera batanga isoko ryo kuwusana.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeje kwinubira itangwa ry’amasoko muri icyo kigo
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagiye binubira imwe mu mikorere idahwitse muri RTDA.Bakavuga ko harimo agatsiko kishakiraga amafaranga ,bigatuma batinda gukorera isuzuma ba rwiyemezamirimo ryanakorwa rigatinda cyane. Ubundi bagatinda kumenyesha abapiganiwe amasoko ibyavuye mu isuzuma, ndetse no gutinda guha amasezerano abayasinyiye no kwaka amasoko abayatsindiye bakayaha abandi.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo yambuye, havugwamo Usengimana Richard,bahombeje miriyari hafi 4, Mubirigi Paul, miriyari 3 naho ECOAT, nayo yahombejwe miriyari 3.Uwitwa Seburikoko Emmanuel we, ngo yamuhombeje akayabo ka miriyari 50 z’amanyarwanda.Uyu kandi bagiranye imanza zikomeye mu gihe yatsindiraga isoko ryo kubaka umuhanda uva Mwityazo- Ntendezi- Rusizi, ungana na kirometoro 34 nyuma ikaza kuryamburwa na RTDA.
Twabibutsa ko muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2014/2015 yagaragaje ko muri RTDA harimo ibibazo by’imishinga itaritaweho, aho hatanzwe ingero z’imihanda nk’uwa Rusumo-Ramiro wari waradindiye, amateme arimo n’irya Byimana n’ibindi nk’imicungire y’abakozi n’uburyo bashyirwa mu myanya.
Uwitonze Captone
4,444 total views, 1 views today