Croix -Rouge y’u Rwanda yibutse ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tariki ya 24 Mata 2026, abakozi, abayobozi inshuti n’imiryango y’abari abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta , bibutse ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa ngarukamwaka  cyo kuremera abacitse ku icumu bo mu mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Murekeyisoni Alodia yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo na bagenzi be ,yewe avuga ko yagenze hafi amakomini  12 mu buzima bushaririye ariko asoza ashimira ingabo zari iza APR zabarokoye ndetse n’umuryango Croix Rouge wamuhaye icumbi.

Ati “Ubu dufite umutekano kandi ndashimira kuba  ntuye mu nzu nahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda, numva mfite imbaraga kandi nishimye, kuko Croix-Rouge imeze nk’umubyeyi utwitaho, kandi uduhora ku mutima.”

Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda Karasira Wilson, yavuze ko nka Croix-Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta iyo bagize igihe nk’iki cyo kwibuka, bibuka bakanazirikana n’abababaye baciye mu bihe bikomeye, batishoboye bagihangana n’ibisigisigi batewe n’ibikomere bya Jenoside kugira ngo barusheho kwiyubaka.Yavuze ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside imigambi yabo yose izabapfubana kuko politiki y’u Rwanda n’ubuyobozi buriho, bitakwihanganira uhirahira kubiba inzangano no kwica abantu abahora uko baremwe.

Ati “Mwariyubatse ariko murakomeje kugira ngo mugire n’ahandi mugera, ni yo mpamvu twahisemo kugaruka hano kugira ngo twongere turemere ababikwiye babikeneye kurusha abandi akaba aribo duheraho. Ibikorwa bizakomeza n’indi myaka ariko ubu twashoboye nibura kuremera abantu 35 baza kubona ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 100 buri wese bibafasha mu ubuzima bwa buri munsi, nubwo atari ubufasha bunini ariko byibuze hari icyo buri bufashe. Hari n’ibindi bikoresho bibafasha mu ubuzima busanzwe, n’indi nkunka byibuze ku bantu 32 bahabwa ibihumbi 300 kuri buri wese, bibafasha gukora imishinga mito mito yabafasha kwiteza imbere no gukomeza ubuzima, byibura bibunganire”.

Croix y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  yahuje iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatujwe mu Mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Jurwe mu Murenge wa Ndera n’abaturanyi babo.

Uwitonze Captone

 880 total views,  49 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *