Kwandika abanyeshuri bashya mu mwaka 2025-2026 byatangiye muri CBS/KINIGI
CBS/KINIGI TSS ishuri ry’imyuga riherereye mu karere ka Musanze, rizwi cyane ku izina ryo gutsindisha.Ni rimwe mu mashuri y’imyuga mu Rwanda rizwiho gutanga uburezi bufite ireme, rishingiye ku bumenyi ngiro bujyanye n’igihe.
Rifite intero igira iti: “Ibikorwa Biruta Amagambo”, ikaba isobanura neza ko imyumvire y’ishuri ishingiye ku kwigira mu bikorwa bifatika, aho amagambo asimburwa n’ubushobozi bugaragara umunyeshuri yunguka.
CBS/KINIGI yigisha abanyeshuri mu cyiciro rusanjye, Ishami ry’ubukerarugendo (Tourism) n’ishami rya FOOD AND BEVERAGE OPERATIONS Level 3’4 na 5 aya ni amashami yatoranyijwe n’ikigo neza hagendewe ku byo isoko ry’umurimo rikeneye ndetse ikabikora ishyize imbere imikoranire n’ibigo by’umwuga bifasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga.
Ishami rya Food and Beverage Operations rifite ahantu h’amagerageza (workshops) yujuje ibisabwa byose kandi abanyeshuri bakajya no gukorera muri Hoteli zitandukanye zo mu Rwanda cyane cyane hoteli zegereye ishuri zo mu karere ka Musanze aho bahabwa ubumenyi bwo kwakira neza abakiriya no gutanga serivisi z’ubukerarugendo.
Mu ishami ry’Ubukerarugendo (Tourism), abanyeshuri bigishwa gutegura no gutanga serivisi zijyanye no kwakira ba mukerarugendo, kubayobora, no kubategurira ibikorwa bifatika bifasha guteza imbere uru rwego.
Ishuri rifite kandi icyiciro rusange (O’Level), aho abanyeshuri bashya bashobora kwinjira mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu.
CBS/KINIGI ifite imyihariko itandukanye ikarushaho kuyigira umwihariko mu mashuri ya TVET mu gihugu. Ifite ibikorwaremezo byuzuye bihwanye n’amashami yigishwamo birimo: workshops zigezweho, laboratwari ya mudasobwa (computer lab) ifasha mu masomo y’ikoranabuhanga, ubusitani butuma ishuri ribereye amasomo, hamwe n’imyidagaduro itandukanye ifasha abanyeshuri kuruhuka no gutekereza neza. Hari kandi ubufatanye n’ibigo bikomeye bitanga imenyerezamwuga, bikarushaho guha agaciro ibyo abanyeshuri biga.
Ibi byiyongeraho ko abanyeshuri banyuze muri iki kigo baba bafite amahirwe menshi yo kujya mu gukorera muma hoteli akorera mu karere ka Musanze mu rwego rwo kujya gukorerayo imenyerezamwuga, akazi no kuhasura.
Kwiyandikisha byaratangiye kandi ubagannye yakiranwa ubwuzu.
Hari imyanya mu mashami yose mu byiciro bya Level 3, Level 4, Level 5, mu cyiciro rusange (O’Level) kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kabiri n’uwa gatatu.
CBS/KINIGI ni amahitamo y’abanyeshuri bifuza kwiga amasomo batozwa mu buryo bufatika kandi bugezweho. Ni aho ibikorwa bivuga aho amagambo atinda kugera. “Ibikorwa Biruta Amagambo” si intero gusa, ni indangagaciro yubakiyeho ejo hazaza h’abanyeshuri b’u Rwanda.
Révérend NIYIGABA Jimmy umuyobozi wa CBS/KINIGI yatangarije itangazamakuru ko ikigo abereye umuyobozi gitsindisha 100% bitewe naho kiri haba amahumbezi meza atuma abanyeshuri bose bahiga batsinda neza amasomo yose.
Ati:” Abanyeshuri bose nyobora batsinda neza amasomo bitewe n’amahumbezi aba ahari agatuma abanyeshuri babasha gutsinda neza biri ku rwego rwo hejuru dore ko hanegereye ibirunga”.
Kwiyandikisha bikorwa usuye ishuri riherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange cyangwa unyuze kuri nimero za telefone zikigo arizo: Umuyobozi w’Ishuri (Director): 0788 348 298, Umuyobozi Ushinzwe Amasomo (DOS): 0782 840 602 n’umucungamutungo (Burser): 0788 655 504.
Ubwanditsi
292 total views, 10 views today