Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports ntibavuga rumwe na Twagirayezu Thaddee cyo kugira Uwimpuhwe Liliane CEO
Muri Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports , urwego rw’abafana ndetse n’izindi nzego ziyishamikiyeho, hongeye kumvikana umwuka mubi uri gutuma hari ibikorwa bidindira.bitewe no kwimika Uwimpuwe lILIANE
Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports bati:”Umwe k’uwundi mubari munzego z’ubuyobozi z’ikipe ya Rayon sports zemeje ko Murenzi Abudlah ko ariwe wemerewe kuba CEO.Icyatunguranye naho buri wese uri muri Komite nyobozi ya Rayon sports,kongeraho uri mubuyobozi bw’urwego rw’ikirenga batunguwe n’uko Twagirayezu Thadee aza ababwirako Uwimpuhwe Liliane ariwe agize CEO .”
Ngo ibyari guteza imbere ikipe ya Rayon Sports byahise bica amarenga ko bigiye guhinduka imbehe za bamwe nibwo ngo igisa n’induru kivutse cyo kwamagana ibyemezo bya Twagirayezu Thadee byo gufata Rayon sports nk’aho ari umurima yarazwe n’abakurambere.
Kanyemari , umufana usanzwe utera inkunga Rayon Sports TI:”Inteko rusange yabaye tariki 7 Nzeli 2025 nibwo hemejweko hagomba gushyirwaho CEO.Ubu rero bikomeje kuzamba kuko visi Perezida wa Rayon sports Roger yeguye tariki 5 Nzeli 2025.Bidatinze uwarushinzwe umutungo w’ikipe ya Rayon sports Rukundo Patrick nawe yananiwe gukorana na Twagirayezu Thadee tariki 9 Nzeli 2025 aregura.Urwego rwa nkemurampaka ruyobowe na Rutagambwa Martin nawe akomeje kubaza Twagirayezu Thadee impamvu ahora mu mpaka nabo batoranywe muri nyobozi,kugeza benshi bamaze kurambirwa ibikorwa bigayitse.Ikindi kibazo gikaze n’uko kiri hagati y’umutoza n’abakinnyi bahozwa ku nkeke bakangishwa kwirukanwa.Fan base nka rumwe murwego rubumbiye hamwe fan club nabo baravugako Murenzi Abudlah agomba kuba CEO ,aho kuzana Uwimpuhwe Liliane utazi niyo biva niyo bijya.”
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bahora mu ruziga rubereka ko ikipe iyoborwa nabi kandi bikorwa mu nyungu z’abayisabisha gukora ubucuruzi bakanga kuyikorera ibiyizamura.Amakuru agera ku kinyamakuru www.gasabo.net nuko hashyirwaho gahunda yo kureka ikipe ya Rayon sports ikigenga yagira n’ibibazo ikabyikemurira, aho guhorana bamwe mu bayobozi bayonka gusa.
Nyirubutagatifu Vedaste
3,379 total views, 118 views today