Waruziko ibiti by’imigano biribwa
Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) urimo gutera imigano y’ubwoko bushya bushobora kuribwa, mu kibaya cya Mulindi no mu mikoki ku misozi ihanamiye icyo kibaya.


n’ibindi Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, uvuga ko izo ngemwe z’imigano zingana n’ibihumbi 100 nizimara guterwa hazakorwa n’izindi pepinyeri, ku buryo nta gace uwo mushinga ukoreramo kazasigara katabungabunzwe.
Ati “Umusaruro w’ishyamba ry’imigano ushobora gukuba inshuro hafi enye cyangwa eshanu uw’ishyamba ry’ibindi biti bisanzwe. Dukeneye abantu batwigiraho tukabasanga cyangwa bakatugana, turagira ngo abikorera bagire uruhare mu kurwanya isuri ariko banashaka ibicanwa n’ibindi bikoresho bikenerwa (biva mu migano)”.
Kagenza avuga ko n’ubwo Umushinga wa “Green Gicumbi” utazarenga imbago z’imirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi, isomo bazakuramo ngo rizatanga icyerekezo cy’uburyo utundi duce tw’Igihugu dushobora kubungabungwa.
Abakozi b’Umushinga Green Gicumbi bavuga ko mu myaka nk’itanu iri imbere n’ubwo umugezi w’Umuvumba wazaba atari urubogobogo cyane, ibishanga by’utugezi twose twisukamo ngo byazaba bitagitemberamo imyuzure cyangwa isuri.

Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa Na none ku nkombe z’imigezi nka Nyabarongo, Nyabugogo n’Akanyaru, cyangwa ku nkengero za Pariki y’Ibirunga n’ahandi, hatewe imigano muri gahunda yo gukumira isuri gutembera mu mazi no gufasha abaturage kubona ibikenerwa hafi batangije ibidukikije.
Umushinga ’Green Gicumbi’ wo uvuga ko wateye imigano iribwa yo mu bwoko bwitwa Bambusa Textilis hamwe na Bambusa Polymorpha, kugira ngo ufashe abaturage kongera amahirwe y’ibyo imigano ishobora gukoreshwa.
Uwitonze Captone
665 total views, 665 views today