Kigali: Abarwanashyaka ba Green Party(DGPR) bakoze kongre
Taliki ya 20 ukuboza 2025, mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali habereye kongre y’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), muri iyo nama abarwanashyaka bibukijwe ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’imodoka zitwara abantu ku giti cyabo, hagamijwe kongera umubare w’abakoresha imodoka rusange mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’ikirere rikomoka ku binyabiziga.
Ntezimana Jean Claude , Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, yabwiye abarwanashyaka gukomeza gukora ibishoboka byose ngo babungabunge ibidukikije.
Ati’’ “Mugomba gukomeza gukangurira abantu gukoresha imodoka mu buryo bwa rusange mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kuko hatagize ikigorwa mu bihe biri imbere imibereho y’abantu n’ibintu byajya mu kaga . Byumvikane ko nk’ishyaka mu bijyanye nko kubungabunga ibidukikije tugomba kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima kugirango twirinde icyasubiza u Rwanda mu mateka y’icuraburindi rwanyuzemo, ahubwo bagaharanira kugaragaza ibyiza igihugu kimaze kugeraho n’uruhare mu gufatanya n’abandi mu kurwubaka.”
Abarwanashyaka bavuga ko ubutumwa bahawe atari amasigarakicaro kuko bafashe ingamba mu gushishikariza abakora hamwe, abatuye hamwe kwimenyereza kugenda muri bisi za rusange mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Cyane cyane abafite ibinyabiziga byabo, kubiparika bagatega imodoka rusange, haba kujya ku kazi cyangwa kukavaho bataha iwabo.
Uwitonze Captone
2,590 total views, 2,590 views today

