Umushyikirano wa 2026
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, asaba abayobozi kwirinda kwitwaza ibibazo by’amateka y’ubukoloni n’ubucakara ngo bananirwe gukemura ibibazo bafitiye ubushobozi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umushyikirano n’izindi nama zidakwiriye kuba izitangirwamo ibiganiro, ibibazo n’ibisubizo ariko ngo ibyemejwe birangire bidashyizwe mu bikorwa.
Yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukora ibigirira abaturage akamaro aho gukomeza kubasiragiza.
UKO INAMA Y’UMUSHYIKIRANO YAGENZE KU MUNSI WA KABIRI
Imana izi kuringanyiza – Perezida Kagame avuga ku bibazo byugarije Isi
14:45: Perezida Kagame asoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ashimira abatanze ibiganiro, abafatanyabikorwa b’u Rwanda bayitabiriye, avuga ko yizeye ko bumvise icyerekezo cyarwo n’ibyo rushaka kugeraho.
“Imana abantu bakunze kuvuga, abandi bajya aho bakayikoresha mu kuyobya uburari no kuyobya abantu, Imana yo izi kuringanyiza. Iyo ureba ibibazo tumazemo imyaka duhora dusobanura abantu ntibatwumve, wajya kubona na bandi batatwumva nabo byabagezeho, urebye ku Isi yose, isi ifite ibibazo, na ba bandi b’ibigirwamana nabo bafite ibibazo.
Ntabwo binshimishije, ariko biramfasha kubibutsa ngo n’ibyo mwigira mugirira n’abandi, burya namwe ujya gusenya ahandi wagaruka nawe iwawe ugasanga bahasenye. Ni byo bisigaye biriho. Ariko ibyo ntibikwiriye kuturindagiza ngo twibagirwe ibyo dushoboye, ibyo tudashoboye tubishakire uburyo…ibishobotse byose bikwiriye gukorwa.”
4,540 total views, 242 views today

