PSF,yakoze ubukangurambaga mu Karere ka Burera
Kuri uyu wa gatanu (15/01/2022), ku bufatanye bwa PSF n’umuyobozi bw’akarere ka Burera hakonzwe igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukomeza gushishikariza abaturage (abikorera by’umwihariko) kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 no kwikingiza ku buryo bwuzuye,kwita ku isuku yaho bakorera n’uruhare rw’abikorera mukurwanya imirire mibi .
Igikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Burera, Umuhuzabikorwa wa PSF ku Ntara n’umuyobozi wa PSF mu Karere ka Burera,ushinzwe imibereho myiza mu murenge,umuyobozi wa PSF mu murenge wa Gahunga na Executif w’akagali ka Kidakama
Hasuwe abikorera mu byiciro bitandukanye bakorera mu isoko rya Gahunga/ BureraHasuwe by’umwihariko uruganda rwa KAUKO LTD mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu bahakorera ndetse no kuganira ku ruhare rwabo mu mibereho myiza y’abaruturiye byumwihariko kurwanya imirire mibi no kwita ku isuku yaho bakorera.
Ibyifuzo byatanzwe:Urukarabiro rudakora;Kutagira aho kumena imyanda cyangwa gucukura ingarandi;Urumuri rudahagije mu isoko. Igikorwa cyagenze neza.
Maniraguha Ladislas
1,106 total views, 2 views today