Gutanga serivisi nziza bituma umusaruro wiyongera

Hari imishinga myinshi yatuma urubyiruko rwikura mu bukene,ariko kugirango bigerweho bigomba kugendana no gutanga serivisi nziza.

Iyo unyarukiye  mu duce dutandukanye tw’ u Rwanda usanga hirya no hino mu gihugu hari ibigo bimwe na bimwe bimaze kugira umuco wo gutanga serivisi nziza, bikaba byaratumye u Rwanda rugera  ku muvuduko wo hejuru mu rwego rw’iterambere.

Hari imishinga iberanye n’agace runaka ndetse ujyanye n’igihe turimo . Hari imishinga yoroshye gutangiza nko kogosha byatangiye bigoranye ariko , bimaze kuba basabose.

Mu masaro menshi yogosha cyangwa atunganya umusatsi n’inzara byose bigendana no gutanga serivise nziza.Iyo ugiye muri salo ntusangeyo serivise nziza ubutaha ntusubirayo.Iyo hagiye abantu 2 cyangwa batatu , kubera serivisi mbi ushiduka bose bagiye , bikaba byakuviramo gukinga imiryango.

Nubwo gutunganya imisatsi  byatangiranye n’abakongomani , babiriyemo amafaranga ahagije.Abanyarwanda bamaze gukanguka barabiganye , ubu nabo barayora amafaranga.

Ntushobora gutangiza bizinesi yo gutunganya amafunguro n’ibinyobwa bitagendanye na servisi nziza

Nta gushidikanya ko ikiremwamuntu aho kiva kikagera gikenera amafunguro kugira ngo kibeho. Nta muntu udakenera gufungura, ndetse by’akarusho tukayakenera inshuro nyinshi ku munsi igihe hatabayeho ibibazo by’amikoro cyangwa izindi mbogamizi ntacyakubuza kunguka ariko iyo ufite abakozi badashobotse batazi kwakira abashyitsi neza mu kanya gato nko guhumbya ushobora guhomba.

Twese tugire umuco mwiza wo gutanga serivisi nziza, tuyihe abatugana .Byinshi mu bihugu byateye imbere bibikesha gutanga sevisi nziza.Natwe dukurure  ba mukerarugendo, batwigireho.Bitwungura .

Uwitonze Captone

 

 1,373 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *