Abahoze muri FDLR basobanura uburyo uyu mutwe watangiye gukorana n’ubutegetsi bwa RDC

Amb. Nduhungirehe yifashishije X, yagaragaje ko Umutwe wa FDLR n’Igisirikare cya Leta y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC byanywanye nk’umwana na se kandi basangiye basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo Patrick Muyaya yari ari mu kiganiro n’umunyamakuru, yavuze ko ngo u Rwanda rudakwiye guhora rwitwaza ikibazo cya FDLR ngo kuko igice kinini cy’abayigize kuri ubu bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 akunze kwitirira u Rwanda.

Ati “Mumenye neza ko abasigaye benshi bo muri FDLR, niba atari bose, bari mu bice by’igihugu byafashwe. Kandi mvugishije ukuri, ndashaka kubabwira ko u Rwanda rutagomba kongera kuzamura ikibazo cya FDLR rukigira urwitwazo, kuko bo bagombye kuba bakemura ibibazo biri mu gice cy’igihugu bafashe. Twari twarateganyije gukemura icyo kibazo cy’iterabwoba, ariko Abanyarwanda bagomba kubanza kuva muri ibyo bice kugira ngo tubashe kugikemura.”

Muyaya yakomeje avuga ko hari abaturage hafi 300 bishwe muri Nyakanga mu bice bya Rutshuru kandi bo mu bwoko bw’Abahutu ariko yirengagiza ibihumbi by’Abatutsi b’Abanye-Congo bishwe mu bihe bitandukanye ndetse n’ubu bacyicwa n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

Yavuze ko hari ubwicanyi bukorwa mu izina ryo guhiga FDLR, kandi ngo ari ‘Abanyarwanda, kandi bakwiye kuba bafite umwanya wabo mu Rwanda’.

Yongeye kugaragaza ko amasezerano ya Washington yageza ku gisubizo kirambye ariko ananirwa gusobanura uruhande rwa RDC ahubwo ahengamira ku kuvuga ko u Rwanda kuva rwayasinya, rwagize ubwoba.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe atanyuze ku ruhande yahise amutamaza agaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma kuko umutwe wa FDLR wamaze guhuza imbaraga na FARDC nk’umwana na se bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Iki ni ikinyoma kindi, kuko umutwe munini w’abasigaye muri FDLR bafite amateka ya jenoside (umwana) ubana kandi ukorana n’Ingabo za Congo, FARDC (se), basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside imwe.”

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Abahoze muri FDLR basobanura ko yatangiye gukorana n’ubutegetsi bwa RDC kuva yabaho, bigeze ku bwa Laurent Désiré Kabila yegurirwa ibyari kuyifasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Maj Ndayambaje yavuze ko ubwo ALiR2 (yahindutse FDLR) yateraga u Rwanda, ibikoresho yari ifite ari Laurent Désiré Kabila wabiyihaye, asobanura ko hari uruganda rwakoraga intwaro yari yarayeguriye.

Ati “Désiré Kabila we yakoranaga na FDLR nyirizina. Kuko cyane cyane no kugira ngo yohereze AliR2, ive iriya hirya, n’ibikoresho yazanye ni we wabibahaye. Hari uruganda rwakoraga imbunda, yarushyizeho avuga ngo ni inkoni ahaye FDLR, izayiherekeze mu gihugu cyayo. Imbunda nyinshi bari bafite n’amasasu bazanye byaturutse kwa Kabila Désiré.”

Laurent Kabila yasimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila mu 2001. Maj Ndayambaje yasobanuye ko Joseph we yagerageje kurwanya FDLR ariko Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 asubiza uyu mutwe w’iterabwoba ku ibere.

Ati “Ubwo rero haba hagiyeho uyu Tshilombo Tshisekedi, we arahindura, yigarurira FDLR kuko n’amasasu menshi, n’abasirikare benshi ba FARDC, cyane cyane nko ku birindiro byegeranye, usanga basa nk’aho ari bamwe. Bafatanya muri byose haba mu bikorwa bya gisirikare.”

Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw’icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Bisa n’aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.

Itangazo ryagiraga riti “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.”

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n’ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo bimeze bityo, imvugo ya Muyaya yumvikanisha ko RCD idashaka gusenya FDLR yahaye intebe ndetse abayigize bakinjizwa mu ngabo za FARDC.

 2,535 total views,  766 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *