Ishuri E.S.Gahunga: Kwiga imyuga bifasha kwihangira imirimo
Igihe cy’itangira ry’amashuri kiregeje, nyuma ya Noheri n’umwaka mushya wa 2019 ruzaba rwambikanye, buri mwana ashaka ikigo kigisha imyuga .
Abareba kure batangiye kubona aho baziga , aho nta handi ni muri GS-Gahunga .Ubwo twanyarukiraga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze na Burera bamwe mu banyeshuri twaganiriye, badutangarije ko nta handi baziga uretse muri E.S.Gahunga, ikigo cy’itorero ADEPR, mu Rwanda.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, kigisha amasomo y’icyiciro rusange ( Tronc commun), amashanyarazi, ubwubatsi, Mecanique génerale, Electronique ndetse n’ishami ry’ubuhinzi (agronomie).Discipline ikaba imeze neza cyane kuko ni ikigo kiyoborwa n’umukozi w’Imana.
Nkuko bitangazwa n’abo banyeshuri ngo impamvu batoranyije icyo kigo nuko kuva cyatangira kwigisha imyuga itanga ireme ry’uburezi ku buryo bigaragarira buri wese.Ikindi ngo abaharangije bihangira umurimo ku buryo bworoshye bakabona amafaranga abatunga.
Umuyobozi w’icyo kigo bwana Bayingana , yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iri shuri rimaze igihe kandi ryatanze umusaruro kuko ritsindisha hafi 90 %.Kubera kuba Indashyikirwa, DWA, yabagiriye icyizere ikaba yarahohereje abanyeshuri .
Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi , E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga ) , yigisha binyuze mu kwimenyereza no gukorerana mu bwuzuzanye( chantier formation).Abanyeshuli bo mu ishami ry’ubwubatsi babasha kwipimira inzu bakayubaka kugeza yuzuye bagenzi babo bari mu ishami ry’amashanyarazi bakabyiga bimenyereza bashyiramo umuriro.
Bayingana , umuyobozi w’ ishuri avuga ko bigisha abanyeshuri imyuga itandukanye muri gahunda ya “Kora Wigire”, hagamijwe guha imbaraga urubyiruko muri gahunda yo guhanga imirimo mishya mu Rwanda ( Made in Rwanda).
Ati “Muri E.S Gahunga , amarembo arakinguye twakira buri wese ,kuko amahirwe menshi yo kubona umurimo asigaye abonekera mu myuga.
Umuyobozi w’Ishuri Bayingana yavuze ko ibikorerwa muri iryo shuri ari byiza kandi bifitiye akamaro mu iterambere ry’igihugu , akaba ari muri urwo rwego , abiga mu ishami ry’ubuhinzi bigishwa tekiniki zose, zo kongera umusaruro no gufasha abahinzi borozi guhinga kijyambere.
Yagize ati “Abanyeshuri iyo basohotse muri iki kigo , tubakangurira mwegere abaturage, kugirango babafashe kongera umusaruro w’imbuto zabo, kuko nabyo ni umusemburo w’iterambere ry’igihugu.
Uwitonze Captone
2,800 total views, 1 views today