Green Gicumbi ikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage
Abaturage barenga ibihumbi 45 bo mu mirenge 9 y’akarere ka Gicumbi bakora imirimo inyuranye bahawe mu mushinga Green Gicumbi, bahamya ko byabahinduriye ubuzima ku buryo bishyura amafaranga y’ishuri na mituweli bitabagoye nka mbere umushunga utaraza .
Eng KAGENZA Jean Marie Vianey umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi , avuga ko uyu mushinga ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yo muri karere yegereye umupaka, ikaba ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba ariyo Bwisige,Byumba ,Kaniga,Manyagiro Rubaya, Cyumba, Mukarange, Rushaki na Shangasha.
Agira ati “Iyo ugeze muri iyi mirenge ubona impinduka haba mu mibereho yabo n’ubukungu bwabo ugereranyije na mbere uko twasanze babayeho. Akazi bahawe ndetse n’iniyigisho bahawe bigaragara ko bazamuye imyumvire bibafasha gukataza mu iterambere mu nzego zinyuranye cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi muri iki gice kigizwe ahanini n’imisozi miremire; ubutaka bwabo mbere bwatwarwaga n’isuri ariko ubu byabaye amateka kuko bakorewe amaterasi abyara umusaruro.”
Mu gihe cy’imyaka itandatu gusa, Umushinga Green Gicumbi umaze kugira uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi, binyuze mu bikorwa binyuranye birengera ibidukikije kandi byongera umusaruro.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2019 ku nkunga y’Ikigega mpuzamahanga cyita ku mihindagurikire y’ikirere (Green Climate Fund – GCF), ushyirwa mu bikorwa na FONERWA binyuze muri Green Gicumbi Project. Wibanda ku kurengera ibidukikije, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho harimo kubaka imidugudu ibiri itujwemo imiryango 100 yimuwe mu manegeka ahantu abaturage bivugira ko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga iyo batitabwaho mu maguru mashya. Hatanzwe inka 245 muri gahunda ya Girinka, zunganira izindi zatanzwe mbere zikaba zimaze kugera ku nka 700, bikaba byarafashije imiryango myinshi kuva mu bukene no kurwanya igwingira ry’abana.
Muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gukumira itemwa ry’amashyamba, hatanzwe imbabura zirengera ibidukikije zisaga 31,000. Hatanzwe kandi ibigega 2,000 bifata amazi y’imvura, imizinga 550 yororerwamo inzuki, hanaterwa ibiti ku bwinshi mu bice bitandukanye.
Hakoreshejwe uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, haterwa kawa kuri hegitari 40, hanatunganywa amaterasi ku buso bwa hegitari 600. Ibi bikorwa byazamuye imibereho y’abaturage ndetse binongera umusaruro.
Uwitonze Captone
170 total views, 10 views today