Nyarugenge :Isoko rya kijyambere rya Mpazi ryabuze abakiriya ngo hasigaye hirariramo amabandi
Mapazi ni umudugudu mushya w’icyitegererezo w’amataji wubatswe hagati mu karere ka Nyarugenge, ugaragaramo impinduka zifatika kuko ibyumba biwugize bifite amazi, umuriro, imihanda ya kaburimbo ndetse n’isoko rya kijyambere.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu bahatuye ngo nubwo begerejwe isoko kugeza ubu ntirirakora kuko harimo abantu batarenze nk’icumi nk’uko mubibona ku ifoto.
Umwe mu bacururiza muri iryo soko twabashije kuganira yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko nta bakiriya babona ngo birwamo bwakwira bagataha amara masa.
Ati:”Iri soko rwose ubanza ryarashyizwe ahantu habi, niko nabivuga kuko umukiriya ntiyava Nyabugogo ahazwi mu Mashyirahamwe , Marathon zombi kwa Mutangana cyangwa kwa Kashugeri ngo azi guhahira hano.Cyane ko ho habayo ibintu byinshi bitandukanya kandi ku biciro byo hasi.Naho twe abacururiza hano niho tuba twaranguye .Nibura twumvaga ko bamwe mu batuye muri aya mazu bazatugurira ariko abenshi ni abaseribateri kandi bakora mu mujyi batahana ibyo baguze mu mujyi .”
Kariya gace ka Mpazi yari quartier y’urujya n’uruza cyane cyane amabandi n’indaya ariyo mpamvu hahoze hitwa”DEBANDITS”, niho hantu mu mujyi wa Kigali washoboraga kubona utubari n’amaresitora birimo ibiryo by’imvange bya make n’inyama zidasobanutse kuko hegereye ibagiro ryahoze ryitwa OPROVIA.Kuhashyira amazu meza n’isoko ni umushinga mwiza ugomba guhindura ubuzima bw’abahatuye ariko kugeza ubu nibura ugereranyije bigeze nko kuri 80 ku ijana.
Umwe mu bo twaganiriye, yagize ati “Nari ntuye aha Mpazi, nahagiraga n’akabari. Umunsi umwe baratwegereye batubwira ko tuzimurirwa mu mazu y’icyitegererezo. Nahise nibaza aho nzashyira akabari kanjye , ariko uyu munsi ndishimye cyane kuko nahawe inzu y’ibyumba bine, ndetse n’akabari ku ruhande, ndanezerewe cyane!”
Kugeza ubu ntawe uramenya impamvu ari abacuruzi n’abaguzi batitabira iryo soko kugeza aho ubuyobozi bw’Akarere butangaje ko kugeza tariki ya 15/11/2025 uzaba ataragera muri iryo soko azamburwa ikibanza yahawe.
Naho ku kibazo cy’amabandi yo muri ako gace nuko hambere hari ahantu hashoraga gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga; niba imvura iguye ntituryame ukavuga uti buracya inzu yanguyeho , byumvikane ko ngo iyo imvura iguye bamwe mu batagira aho barara hazwi birwa kuri Mpazi ngo iyo imvura iguye bajya kwikinga kuri ariya mazu.
Mu mudugudu wa Mpazi huzuye amazu 688 mashya asanga 105 yari ahasanzwe.
Uwitonze Captone
2,591 total views, 2,594 views today

