Burera :Abajura b’inka akabo kashobotse

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera  buraburira abakekwaho kwiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Ni nyuma y’uko ku  ya 02/05/2026 i saa munani n’iminota cumi n’itanu za nijoro (14h15′) aho inzego z’umutekano (Polisi na DASSO) zari muri Operasiyo yo guhiga no gufata umujura ruharwa w’amatungo noneho haza gufatwa uyu nguyu witwa ZIRARUSHYA Emmanuel wavutse mu 1986 bakunze kwita RWANYONGA mwene BUSOGI Bernard na NYIRAMANEGURA Laurance utuye mu mudugudu wa Rusisiro,Akagari ka Kayenzi wafatanwe inka imwe (1) avuga ko ayiguze mu murenge wa Rugarama.

Akimara kuvuga ko yayiguze, uyu ZIRARUSHYA Emmanuel bita ‘RWANYONGA’ yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu gihe inka yarafite yajyanwe ku kubiro by’Akagari ka Kayenzi mu gihe hagishakishwa ko nta muturage wabuze inka ndetse n’iperereza rikaba rigikomeje.

Gahunda yo kurwanya ubujura bw’amatungo mu mirenge ya Cyanika; Rugarama; Kagogo; Kinoni na Gahunga, inzego z’umutekano zayigize iyazo nyuma y’ubujura bw’amatungo bwari bumaze gufata indi ntera aho mu Centre ya Nyarwondo hacururizwaga inyama z’amatungo yibwe ku bw’umujura ruharwa Dusengimana Emmanuel bita SEBU n’abo bakoranaga.

 

Basomyi ba Karibumedia.rw murabyibuka ko mu rukerera rw’iya 12/04/2026 ari bwo DUSENGIMANA Emmanuel bita “SEBU” w’imyaka 42 wo mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama yatawe muri yombi amaze ukwezi kose yihishahisha noneho akaza gufatwa ubwo hakorwaga Operasiyo (Opération) yo gushakisha abiba abaturage ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga.

Gahunda yo kurwanya no guca burundu ubujura bw’amatungo cyane cyane mu mirenge wavuzwe haruguru, yagarutsweho na Meya w’Akarere ka Burera, Madame Mukamana Soline ubwo yari mu nteko y’abaturage bo mu murenge wa Rugarama, aho yavuze ko mu rwego rwo kubuza abaturage kurara mu nzu imwe n’amatungo, bazahashya abo bajura bababuza umutekano.

Icyo gihe yagize ati: “Baturage beza ba Rugarama, twe nk’abayobozi duhari ku bwanyu, nta muturage n’umwe twifuza ko arara mu nzu imwe n’amatungo. Niba mufite impungenge ko yibwa, dufite irondo ry’umwuga; Dufite DASSO na Polisi n’izindi nzego dufatanya. Tuzakora ibishoboka byose twuzuzanye duhashye abo bajura. Si n’abajura gusa, n’abacuruza ibiyobyabwenge, abasambanya abana n’ababacuruza babajyana mu bihugu by’abaturanyi kuko abo bose ni abanzi n’igihugu.”

Ubujura bw’amatungo bukunze kuvugwa mu mirenge ya Cyanika; Rugarama; Kagogo; Kinoni na Gahunga bushingiye cyane cyane ku nka; Ingurube; Intama n’ihene kandi inyinshi muri zo ntizirenga muri iyi mirenge ahubwo zirabagwa zigatekerwa muri amwe mu maresitora aba muri iyo mirenge. Abo bajura rero bararye bari menge.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Uwitonze Captone 

 4,571 total views,  80 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *