Umuryango Croix Rouge Rwanda watangiye kwigira wubaka amacumbi n’amahoteli
Mu rwego rwo kwigira no kutabonera igihe ubushobozi bwo kugoboka imbabare mu buryo bwihuse, umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix Rouge,nk’umufasha wa leta uri mu rugendo rwo kwigira, wubaka ibikorwa biwinjiriza amafaranga azagoboka abahuye n’ibiza n’abababaye kurusha abandi.
Ni muri urwo rwego binyuze muri RIS ,ishami rya Croix Rouge y’u Rwanda rijyanye n’ishoramari ryubatse Breeze hotel i Karongi, inzu yo kwakira abagenzi (centre d’accueil) i Nyanza ( yatashywe mu mwaka wa 2023), hakaba huzuye izindi nzu mu Karere ka Huye, Ngoma na Rwamagana ndetse n’inzu y’ikitegererezo mu murwa mukuru wa Kigali( hostel) n’izindi barimo kuvugurura kugira ngo zijyane n’igihe zizajya zikodeshwa.
Kayijamahe Emanuel ,umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byose bitandukanye bibyara amafranga nka hotel na centre d’accueil bizagera no mu tundi turere, mu rwego rwo kugira ngo tujye tubasha kwesa imihigo, tudategereje ubushobozi buturutse ku cyicaro i Kigali.

Kayijamahe Emanuel abwira itangazamakuru uko Croix Rouge y’ u Rwanda yatangije ibikorwa byo kwigira( Photo: Captone).
Ati “Twabonye ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta mu Turere bagira gahunda z’ibikorwa n’imihigo ariko kubishyira mu bikorwa bagategereza igihe cyose ko ku cyicaro babaha ubushobozi, rimwe na rimwe tugatinda kubikora kuko tuba tureberera uturere 30.”
Ati “Rero twafashe ingamba zo kubaka ubushobozi bwa buri Karere, bashobore kwihembera umukozi, bashobore kwiyishyurira abazamu, noneho babone n’amafaranga yo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa baba barakoze.
Muyenzi Robert ushinzwe ibikorwa bya Croix Roge mu Karere ka Gisagara na Huye yavuze ko kuba bafite bimwe mu bikorwa byinjiza amafranga ndetse Huye ikaba aricyo gicumbi cy’ibikoresho by’,ibanze Croix Rouge yahashyize ( depot) mu bijyanye n’ubutabazi mu Ntara y’Amajyepfo bazajya batabara bwangu.
Barateganya ko mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bibinjiriza amafaranga bagenda bashyiraho bizabafasha kuzajya bahora bicaranye ibikoresho byafasha byibura abantu 500.
Muyenzi ati”:Byumvikane ko ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda si ibya bayobozi bayo ahubwo ni bifasha abaturage batishoboye kurusha abandi.
Uwitonze Captone
3,870 total views, 3,870 views today

