Airport City yabonye umuyobozi mushya
Eng. Ndenga M. Jules, impuguke mu bijyanye n’ibikorwaremezo n’iby’indege, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City) aho azanye ubunararibonye bw’imyaka myinshi mu bwubatsi, ubwikorezi n’imicungire y’imishinga ikomeye.
Eng. Ndenga yavutse ku wa 15 Gashyantare 1969, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master of Science) mu micungire y’imishinga y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yagiye akurikirana namahugurwa atandukanye ajyanye n’ibya gari ya moshi, isesengura mu by’imari, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ndetse no kugenzura n’isuzuma ry’imishinga.
Mbere yo kugirwa Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege yari amaze imyaka irindwi ayobora Aviation Travel and Logistics Holding Limited (ATL) by’agateganyo kuva mu 2017, aho yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorwa by’iki kigo no kugishyira ku murongo uhamye.
Mu nshingano ze, harimo gukurikirana imikorere y’ibigo biyishamikiyeho birimo RwandAir, Airports Company Rwanda Ltd, Akagera Aviation Ltd, Rwanda Tours and Event Ltd, na Links Logistics Rwanda Ltd.
Kimwe mu bikorwa bikomeye yayoboye harimo umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga gishya cy’Indege cya Kigali kiri i Bugesera, uri gukorwa ku bufatanye na Leta ya Qatar. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Mbere yo kujya muri ATL, Eng. Ndenga yakoze imirimo itandukanye muri Leta, harimo kuba umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe imishinga idasanzwe muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ndetse n’impuguke mu by’ubwikorezi bwa gari ya moshi. Yanabaye impuguke mu bijyanye n’ibikorwa remezo mu rwego rw’imishinga yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uyu Mugabo w’imyaka 57, yakoze mu bigo byigenga mu bijyanye no gutunganya no gukurikirana imishinga y’ubwubatsi. Ubumenyi bwe buhanitse n’ubunararibonye mu buyobozi bituma afatwa nk’umwe mu bayobozi b’ingenzi mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi n’ibikorwaremezo mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’indege n’ubucuruzi bwifashisha ubwikorezi bwo mu kirere.
Ubwanditsi
7,541 total views, 7,541 views today

