Imbamutima za AIP Busingye, umupolisi w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umuryango w’Abibumbye (Loni) ukomeje kuvuga imyato ingabo n’abapolisi b’u Rwanda batanga umusanzu mu kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, ubushobozi n’imyitwarire yihariye bikaba ku isonga mu kazi kabo ka buri munsi.

Icyizere ku bagore kiragenda kizamuka, bikagaragazwa n’uko mu 2014, aribwo handitswe amateka ubwo uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon yagize Maj. Gen. Kristin Lund, umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa muri Cyprus, aba umugore wa mbere ugize umwanya wo kuri urwo rwego.

Imibare y’abagore bari mu butumwa bwa loni izamuka buri munsi n’ubwo ikiri hasi cyane ugereranyije na basaza babo, kuko mu 95,467 byabarwaga kuwa 31 Kanama, harimo abagore 4,211.

Umunyamakuru w’Umuryango w’Abibumbye, Daniel Dickinson, yaganirije Umunyarwandakazi, Assistant Inspector (AIP) Kellen Busingye uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), burimo abagore bagera 260 baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ni ikiganiro bagiranye nyuma y’igikorwa bari bavuyemo cyo gusaka intwaro zitemewe mu baturage. UNMISS yakoze ahantu hahurijwe abaturage bagera ku 213,000 bacungiwe umutekano na polisi (UNPOL), mu duce turangwamo amakimbirane. Mu Murwa Mukuru Juba ho abagera ku 38,000 bakambikiwe hafi y’ibirindiro bya Loni, ariko kubera abantu benshi, ibyaha biciriritse ntibibura, kimwe no mu mijyi.

AIP Busingye yavuze ko ku mugore ubu butumwa bufite umwihariko, kuko afashwa na kamere yo gutwara ibintu gahoro no gukoresha ukuri. Ku bwe, ngo ashimishwa no kuzuza inshingano ze mu kurinda abasivili, kuko aba yumva yakoze akazi kamwurije indege akajya muri Sudnai y’Epfo.

Yagize ati “Ni byiza cyane gukorera igihugu n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange. Numva binteye ishema. Ntewe ishema cyane no guhagararira igihugu cyanjye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no kugira uruhare mu kuzuza inshingano z’ubutumwa bw’amahoro, UNMISS, mu kurinda abasivili.”

AIP Busingye avuga ko igikomeye avana mu butumwa nk’ubu ari ubunararibonye, buba buzamufasha mu kazi ke agarutse mu gihugu. Yongeraho ko n’abandi bakobwa bakwiye kwiyumvamo ko baba abapolisi beza bagakorera igihugu cyabo n’Isi muri rusange, kandi bakiyumvamo ko bafite imbaraga zo kubikora.

Yakomeje agira ati “Uyu mwuga ntabwo ari uw’abagabo gusa, ahubwo n’abagore babishobora kandi bashobora kwitwara neza kurusha abagabo.”

AIP Busingye yavuze ko abagore bashobora kurusha abagabo kuzuza inshingano zabo bitewe na kamere ibaranga mu buryo baremyemo. Ati “Abagore bagira umutima mwiza. Ikindi ni uko bagirirwa icyizere, bavugisha ukuri. Bafite ubushobozi, bafite imbaraga, bagira ukwihangana kandi bakabasha kwihanganira kuba mu bintu uko byaba bimeze kose.”

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugeza kuwa 31 Kanama 2017, u Rwanda ari urwa kabiri mu kugira abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro bagera ku 1052. Ku mwanya wa mbere haza Senegal ifite 1319, Bangladesh ni iya gatatu na 953, Misiri ya kane na 866 na Jordan ya gatanu na 819.

Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kohereza intumwa nyinshi mu kugarura amahoro ukomatanyije abasirikare n’abapolisi, bangana n’intumwa 6351 barimo abagabo 6,049 n’ abagore 302.

U Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro kuko rubanzirizwa na Ethiopia (657) na Ghana (308).

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kwinjiza abagore mu butumwa bw’amahoro bifite intego zihariye, harimo no guhumura abagore n’abakobwa mu bihugu bimwe na bimwe baba bakoreramo.

Byiyongeraho kuba bituma intumwa z’amahoro zibasha kwisangwaho n’abagore cyane iyo bahuye n’ihohoterwa kuko baba babona harimo bagenzi babo, kugabanya amakimbirane n’ubushyamirane, gutanga urugero ku bagore bo mu gice gicunzwemo umutekano no kurushaho gutuma abaturage n’abana batekana.

uwicap@yahoo.fr

 

 3,390 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *