Facebook igiye guhishura inyandiko 3000 zihamya umubano wa Trump n’u Burusiya mu matora
Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwemeje ko rugiye guhishura inyandiko zigera ku 3000 zifitanye isano n’ikigo cyo mu Burusiya, zatambutse zirimo ubutumwa bwamamaza mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yabaye umwaka ushize.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere abayobozi ba Facebook bahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo abasenateri bagize Komisiyo y’iperereza n’iy’ubutabera. Iki kigo kandi kiranahishura igiciro n’abantu bose buri nyandiko yari igenewe. Muri rusange izo nyandiko Facebook yazisaruyemo ibihumbi 100 by’amadolari.
Abayobozi benshi ba USA bashinja u Burusiya gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushyigikira Donald Trump mu matora yasize atorewe gusimbura Barack Obama.
DW yatangaje ko ubutumwa bwo muri izo nyandiko bwiganjemo ubw’amacakubiri ashingiye kuri politiki, aho bumwe bwerekanaga ko Hillary Clinton ashyigikiwe n’abayisilamu n’abirabura.
Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerburg, yatangaje ko yamaze gusangiza aya makuru Umujyanama wihariye w’Itsinda riri gukora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yo muri Amerika, Robert Mueller kandi barimo no gukorana n’inzego z’iperereza.
Yavuze ko nubwo amategeko hari ibyo atemera ko bitangarizwa mu ruhame kubera iperereza, Inteko Ishinga Amategeko izafata umwanzuro ku buryo buboneye byatangarizwa abaturage kandi n’ibyavuye mu iperereza na byo bikazamenyekana rirangiye.
Abayobozi ba Facebook bavuga ko izo nyandiko zamamaza ziri kuri konti 450 bikekwa ko zifite aho zihuriye n’ikigo cyo mu Burusiya cyitwa Internet Research Agency.
Mu cyumweru gishize Twitter yatangaje ko yahagaritse konti 22 zifite aho zihuriye na konti za Facebook zirimo gukorwaho iperereza. Abahagarariye Facebook, Twitter na Google bose batumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo bisobanure ku ruhare bakekwaho mu kwivanga kw’u Burusiya mu matora nubwo bukomeje kubitera utwatsi.
1,247 total views, 1 views today