Kigali: Umugabo yaguye gitumo umugore we ari gusambanira iwe
Umugore w’abana batanu utuye mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara muri Nyarugenge yaguwe gitumo n’umugabo we n’abanyerondo ari gusambanira iwe n’undi mugabo.
Ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Rutunga, Akagari ka Kamuhoza, yafashwe n’umugabo we basezeranye byemewe n’amategeko wari uherekejwe n’abanyerondo ari gusambana.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugore yari asanzwe afite ingeso yo guca umugabo we inyuma ku buryo ari bimwe mu byatumye uwo bashakanye ashakisha uko azamugwa gitumo.
Umwe yagize ati “ Ubusanzwe umugabo yari yaramenye ko umugore we ajya asambanira iwe n’abandi bagabo iyo adahari noneho aza gukoresha uko ashoboye kugira ngo azamwifatire.”
Akomeza avuga ko ubwo uyu mugore yari arimo gusambanira iwe yibagiwe gukinga idirishya neza ku buryo ariho umugabo we n’abanyerondo bareberaga ibyo bari gukorera ku buriri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yabwiye IGIHE ko umugabo w’uwo mugore yatabaje abashinzwe umutekano kugira ngo nabo birebere amahano umugore we yakoraga.
Yagize ati “Umugabo we ni we yaje kurega ku murenge kuko yari yarajyanye abana i Kampala noneho twohereza irondo risanga bikingiranye mu nzu rirabazana.”
Umugabo w’uyu mugore yavuze ko yahisemo kugaragaza uburyo umugore we amuca inyuma kubera ko yari amaze kubirambirwa.
Yagize ati “Bimaze igihe kinini akora izo ngeso z’ubusambanyi ariko nkagenda mbyihanganira kuko twari dufitanye abana, iyi yari inshuro ya gatatu kuko mbere nari naramufashe kabiri nabwo ari gusambana ku buryo ari cyo cyatumye nitabaza Polisi n’abanyerondo kuko njye ubwanjye ntacyo nari kubikoraho.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo yemeze ko umugore we yasambanye byatewe n’uko yasanze bari bibagiwe gukinga idirishya noneho we n’abanyerondo barungurutse babyibonera n’amaso.
Nyuma y’uko uyu mugore aguwe gitumo ari gusambanira iwe, we n’umugabo basambanaga wasohotse igitaraganya yambaye imyenda ihindurije, bahise bashyikirizwa Polisi, ibajyana kuri sitasiyo ya Nyamirambo.
2,517 total views, 1 views today