Indirimbo Mine y’umuhanzi Andy Bumuntu iri kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

Mine ni indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda  witwa Andy Bumuntu, iyi ndirimbo iri kunvikana ku maradiyo menshi hano mu gihugu cy’u Rwanda,  bitewe n’amagambo agize iyi ndirimbo ndetse n’uburyo icuranzwemo bituma ikurura imitima y’abantu batandukanye.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru igihe mu mwaka wa 2016 yatangaje ko ‘Andy’ ari rimwe mu mazina yiswe n’ababyeyi naho ‘Bumuntu’ arihitamo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ucyeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.

Ati “Nitwa Kayigi Andy Dick Fred ariko mu muziki niyise Andy Bumuntu. Bumuntu narihisemo kuko ikintu gikomeye mu buzima bwa agaciro ni ubumuntu nifitemo, narifashe gutyo ndaryiha kugira ngo bikomeze bigaragaze umwimerere wanjye nk’umuhanzi.”

Andy Bumuntu yavutse kuwa 14 Gicurasi 1995, yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yahagaritse amasomo aho yigaga muri IPRC kubera gahunda nyinshi z’ubuhanzi yagiyemo hanze y’igihugu agarutse asanga bagenzi be baramusize aba ayacumbitse.

Yongeye guhabwa indi buruse yo gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Mahatma Ghandi University mu ishami ryayo mu Rwanda nk’imwe mu mpano ikomeye iri shuri ryamugeneye kubera impano itangaje bamusanganye mu kuririmba.

Amaze gusohora indirimbo imwe yise ‘Ndashaje’, ikijya hanze abakunda umuziki bayisamiye hejuru ndetse buri wese wayumvaga yahitaga avuga adashidikanya ko ‘u Rwanda rubonye umunyamuziki ufite itandukaniro’.

Afite ubuhanga bwihariye mu miririmbire anafite ubumenyi mu kuririmba yicurangira gitari na piano. Wumvise ijwi rye, ubuhanga aririmbana n’injyana (melodie) ahimba ntushidikanya ku buhanzi bwa Andy Bumuntu wizeye kuzifashisha izi ntwaro nk’impamba yitwaje mu rugamba yiyemeje gutangira ngo yereke Abanyarwanda impano ye.

Ati “Umuziki nawutangiye mu mwaka wa 2009 ariko ntabwo nahise ntangira kuririmba ku giti cyanjye. Nyuma nahuye na naje guhura n’itsinda ry’abahanzi b’inshuti zanjye, hagiye havamo abahanzi b’abahanga barimo Jean Luc, Buravan …”

Indirimbo ye yambere yamenyekaniyeho yayise ‘Ndashaje’ yayanditse mu mwaka wa 2012 ayishyira hanze nyuma y’imyaka ine. Yavuze ko yahisemo kwiha umwanya munini mbere yo kuyisohora kuko yashakaga gukora icyatuma agaragara nk’umuhanzi uzanye impinduka mu muziki.

Mine ni indirimbo uyu muhanzi ashyize ahagaragara nyuma ya ‘Ndashaje’ hamwe na ‘Mukadata’.

Amagambo agize indirimbo Mine.

Wateye imbuto, imbuto y’urukundo

Iyo mu mutima wange, ndarwumva

Rugenda rukura buri munsi Uuh Darling

Have I ever told you, How much I adore you

My queen my lovely valentine, igumiraha

Let’s forget about  time, there’s fire burning

In my heart, every time I hold you in my arms

Ese nahera he ngusiga, I am yours and you are mine

Nabura byose ariko wowe sinkubure, uri indirimbo

Nandikiwe n’ibiganza bya Rurema, and now I believe in love

Believe in love ,ooh baby. Sinzigera na rimwe ngusaba guhinduka

Ooh honey I love you, the way you are, I mean your ups and downs

Your past and scars makes me love you, even more, tuzasangira akabisi n’agahiye

Nunkosereza nzakubabarira, cause I promised your papa to take care of his daughter

And I promised your mama  to never break your heart to love  you unconditionally.

Ni wowe wandemewe, I am yours and you are mine nabura byose ariko sinkubure,

Uri indirimbo nandikiwe n’ibiganza bya Rurema and now i believe in love , believe in love.

I love you

Biseruka jean d’amour

yunve hano

 5,068 total views,  2 views today

One thought on “Indirimbo Mine y’umuhanzi Andy Bumuntu iri kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

  • February 23, 2018 at 9:37 am
    Permalink

    nabahe kabisa courage kndi nc song

    Reply

Leave a Reply to iragena confiance Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *