Polisi Handball Club yanyagiye ikipe ya Kanuza y’u Rwanda mu mukino wa shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe nibwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina  umukino w’amaboko ( Handball) Polisi Handball  Club yari yerekeje mu karere ka   Huye gukina umukino wo kwishyura na Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye.

Ni umukino waranzwe no kurushwa cyane ku ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye kuko yatsinzwe  ibitego 44 kuri 11 gusa.

Umukino watangiye mu gitondo ahagana saa yine,urangwa no kwiharira umupira cyane ku ruhande rw’abakinnyi b’ikipe ya Polisi Handball Club,byaje kuyihesha itsinzi ituma bakomeza kuyobora itsinda barimo n’amanota yose uko yakabaye 18 kuri 18.

Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko intego ari ugukomeza kwitwara neza ndetse bakazagumana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka wa 2019  dore ko n’umwaka ushize ari bo bari bagitwaye.

Yagize ati: Njyewe n’abakinnyi banjye intego nta yindi ni ukuzatwara igikombe, navuga ko iyi kipe tumaze gukina itatugoye ariko imikino iracyahari kandi twizeye kuzitwara neza.Abakinnyi bameze neza ndetse n’ubuyobozi n’abafana bacu baradushyigikiye umunsi ku wundi.”

Muri uyu mukino,   Tuiyishimire Zachalie na CPL Mutuyinama Gilbert nibo bafashishije ikipe gutsinda kuko Tuyishimire yatsinze byinshi,ibitego 13 , naho Mutuyimana  atsinda 5 aba akaba aribo bashoboye gutsinda bitego byinshi kuruhande ry’ikipe ya Polisi HandBall Club.

IP Ntabanganyimana avuaga ko umukino ukurikiraho uzaba ukomereye Polisi Handball Club ,aho tariki 31 Werurwe bazakina n’ishuri ryisumbuye rya Kigoma(ES Kigoma) ryo mu karere ka Ruhango .Gusa IP Ntabanganyimana aratanga icyizere ko nayo bazayitsinda.

Yagize ati:”ES Kigoma niyo ikunze kutogora ariko nayo turizera ko tuzayitsinda kuko abakinnyi bose bameze neza.Twiteguye kuzarangiza turi aba mbere mu itsinda.”

Muri uyu mukino umukinnyi wa Polisi Handball Club,Rwamanywa Viateur ntiyarangije umukino kuko yagize ikibazo mu itako nyuma yo kugongana n’umukinnnyi w’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda.Gusa ngo abaganga barimo kumwitaho ndetse baravuga ko atari ikibazo gikomeye cyane ku buryo umukino utaha yazafasha bagenzi be.

www.gasabo.net

 49,397 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *