Amabya igice kigize ubuzima bw’igitsina gabo.

Kimwe mu bice bikomeye kandi by’ingenzi ku mubiri w’igitsinagabo ni amabya.

Iki ni kimwe mu bice by’umubiri wacu gikora ibintu 2 icyarimwe kuko niyo akora intangangabo kandi akanakora imisemburo gabo by’umwihariko testosterone.

Kuba anagana, uko uruhu rwayo rukoze, n’indi miterere yayo yihariye bifite ikintu kinini bivuze ku buzima.

Bimwe mu byo ukwiye kumenya byerekeye amabya

  1. Amabya ubusanzwe aba ari 2 buri ryose kandi rikagira agasaho karyo. Gusa kuri bamwe hari igihe agira ibya rimwe gusa ariko ntacyo bihungabanya ku kuba yabyara. Ku muntu mukuru ubusanzwe buri bya rimwe rigiro umurambararo wa santimetero 2.5 (2.5cm) n’uburebure buri hagati ya santimetero 4 na 5
  2. Akazi kayo ka mbere, nkuko twabivuze ni ugukora intangangabo. Ikigereranyo ni intanga tiriyoni 12 mu buzima bw’umugabo kuva atangiye kwiroteraho, aho buri uko asohoye hasohoka byibuze hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 400 z’intangangabo.
  3. Mbere yuko umwana w’umuhungu avuka amabya ye aba akiri mu nda, ibigaragara ari igihu gusa, mo imbere nta kintu kirimo. Gusa mu kuvuka niho ya mabya amanuka buri ryose rikajya mu gasaho karyo. Iyo atamanutse ari kuvuka, kwa muganga bararimanura
  4. Mu mabya habonekamo uturemangingo tw’amoko 2 anyuranye. Tumwe twitwa uturemangingo twa Sertoli nitwo dushinzwe ikorwa ry’intangangabo kuva mu ikorwa ryazo kugeza zikuze aho zishobora gutera inda. Naho utundi turemangingo twa Leydigs two dushinzwe gukora imisemburo gabo cyane cyane uwa testosterone ndetse n’ibindi bimenyetso byose byerekana ko umuhungu yakuze harimo kuniga ijwi, kumera insya, incakwaha, ubwanwa n’ibindi. Utu turemangingo twose dutangira gukora umuhungu ageze mu gihe cy’ubugimbi kuzageza avuyemo umwuka

            Intanga gukura neza bisaba iminsi 72

  5. Kugirango intanga yakozwe ibe ikuze bisaba byibuze iminsi 72. Bivuze ko intanga yakozwe biyisaba iminsi 72 ngo ive mu gasabo ibe yajya noneho hanze. Iyo zibaye nyinshi zikuze, kandi udakora imibonano niho zo ubwazo zisohoka zikabisa izindi ngo zibone aho zijya. Nibyo byitwa kwiroteraho
  6. Kuba amabya anagana bifite impamvu. Ubusanzwe intangangabo zororokera ahantu hafite ubushyuhe buri munsi y’ubushyuhe bw’umubiri muri rusange. Ubushyuhe bwinshi cyane cyane ubugeze kuri 38°C kuzamura bushobora kuzica. Niyo mpamvu bitemewe kujya muri sauna kenshi ku bagabo kimwe no gutereka imashini ku bibero uri kuyikoresha igihe kinini. Ubusanzwe ubushyuhe bwiza ku mikorerwe n’imikurire y’intanga ni 33°C.
    Amazi ashyushye kimwe na za sauna bigira ingaruka ku ntangangabo
  7. Burya mbere y’ibyumweru 4 usamye, umwana aba agishobora kuba yavuka ari umuhungu cyangwa umukobwa. Ariko guhera ku cyumweru cya 6 niho bisobanuka noneho uturemangingo twa Sertoli tugatangira gukorwa aritwo tugize amabya.
    Akaremangingo gatanga amabya ni ko kanatanga imirerantanga ku bagore, bitandukanywa guhera mu cyumweru cya 6 cyo gutwita

    Amabya atangira gukura ryari? 

  8. Nubwo twavuze ko amabya amanuka iyo tuvuka, ariko burya arangiza gukura neza iyo umuhungu atangiye ubugimbi aho usanga yariyongereye ku gipimo cya 500% ugereranyije nuko yavutse ameze. Ubanza ariyo mpamvu kera ngo bajyaga bayapima mu gakoroboyi yakuzuramo ugahita utanga umusoro. Byerekanaga ko igipimo gikenewe wamaze kukigeza.
  9. Kugirango aringanize ubushyuhe akeneye usanga iyo hashyushye yiregura agakweduka cyane naho haba hakonje akiyegeranya agahinyarara byose kugirango ubushyuhe butaba bucye cyangwa bwinshi
  10. Umugabo wifungishije burundu bakata umuyoboro uva mu mabya usohoka, ibi bikabuza intanga kuba zakorwa zikazamuka. Gusa ibi ntibimubuza gushyukwa no gusohora ariko amasohoro ye nta ntanga ziba zirimo. Icyakora iyo yifungishije asabwa kumara byibuze iminsi (inshuro) 15 akoresha agakingirizo kugirango intanga zari zaravuye mu dusaho ziri mu miyoboro zishiremo.Sobanukirwa impamvu zishobora gutuma umugabo atabyara https://umutihealth.com/kutabyara/
  11. Amabya niyo akora intanga kandi intanga nizo zitanga igitsina cy’umwana uzavuka. Iyo intanga y’umugabo ije ari Y havuka umuhungu naho yaza ari X hakavuka umukobwa. Ku bagabo babyara igitsina kimwe gusa biba bivuze ko bafite intanga z’ubwoko bumwe gusa

Ibyo kuzirikana

Amabya kuko ariyo akora intanga ndetse akanakora imisemburo, hari ibindi ugomba kuzirikana mu kuyabungabunga

  • Nkuko twabibonye si byiza kuyegereza ubushyuhe bwinshi cyane kuko byakangiza imikurire y’intanga
    Gutereka laptop ku bibero igihe kinini bigira ingaruka ku ntanga
  • Rimwe na rimwe ajya ababaza iyo akubiswe cyangwa hari ikintu kiyakomyeho kiremereye. Niyo mpamvu usabwa kuyarinda icyakomaho kiremereye kuko cyayababaza
  • Mu gihe washyutswe cyane ntusohore nuko amabya akakubabaza usabwa koga amazi akonje ukananywa amazi akonje, uburibwe bugeraho bugashira. Ushobora no kunywa ibinini bigabanya uburibwe bikanabyimbura nka ibuprofen.

 5,075 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *