Police FC yanyagiye Espoir mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ( Azam Rwanda Premier League) usize Police FC ibonye insinzi ya mbere mu mwaka mushya w’imikino aho yatsinze Espoir FC ibitego bitanu kuri kimwe (5-1).

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 26 Ukwakira 2018, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (ARPL) yakomeje aho Police FC yari yakiriye Espoir FC ikomoka mu Karere ka Rusizi kuri Sitade Regional ya Kigali I Nyamirambo .

Ni  umukino watangiye ku isaha ya saa15h30’ aho watangiye Police FC irusha Espoir FC, ariko ku munota wa 20’ w’igice cya mbere Espoir yaje kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti. Abakinnyi ba Police FC ntibacitse intege bakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura maze ku munota wa 43’ Songa Isaie yaje kubonera Police FC igitego cyo kwishyura ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho umutoza mukuru wa Police FC Albert Joel mpfande yakoze impinduka Bahame Arafat wari wabanje mu kibuga asimburwa na Ishimwe Kevin ukina mu kibuga hagati.

Izi mpinduka zafashije Police FC kugumana umupira ndetse ikomeza gusatira bigaragara ikipe ya Espoir, ku munota wa 64’ Peter Otema atsinda igitego  cya kabiri ku ruhande rwa Police FC, Nyuma y’iminota itatu gusa Ishimwe Kevin winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na ndayisaba Amidu.

Umukino wa komeje ubona ko abakinnyi ba Police FC bafite inyota yo gutsinda ibitego byinshi maze ku munota  wa 70’ Songa Isaie yaje gutsinda igitego cya kane n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Mpozembizi Mohamed witwaye neza muri uyu mukino.

Habura iminota ibiri gusa ngo umukino urangire  Uwimbabazi Jean Paul ku mupira yazamukanye neza yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina ryavuyemo Penaliti  iterwa  neza na Mushimiyimana  Mohamed, Umukino urangira Police FC inyagiye Espoir ibitego 5-1.

Umutoza mukuru wa Police Albert Joel Mpfande yashimiye abakinnyi be uko bitwaye mu gice cya kabiri.

Yagize ati “ Impinduka twakoze mu gice cya kabiri zagombaga kudufasha kugumana umupira no gukinira hagati cyane kugirango twirinde kongera gutsindwa igitego giturutse ku makosa yo gutakaza umupira  mu bakinnyi b’inyuma ndashimira abakinnyi banjye ko bubahirije ibyo nabasabye.”

Umunsi wa gatatu wa Shampiyona uzakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukwakira, aho Police FC izaba yerekeje mu Ntara y’Amajyaruguru gukina n’ikipe ya Gicumbi FC.

 2,792 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *