Rubavu: Polisi iraburira abakora umwuga w’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 3 Mata, abasore babiri batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bafashwe bakora ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.  

Abafashwe ni Twizerimana Jean Marie w’imyaka 25 y’amavuko wafatanwe amadorari y’Amerika 1406$ na Amani Zachee w’imyaka 20 wafatanwe asaga  ibihumbi  100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba basore bombi bafatiwe ku mupaka  uhuza u Rwanda na Congo ahazwi nko kuri Grande barriere.

Yagize ati” Kuri iriya mipaka yombi Petite na Grande barierre tuhagira abapolisi baba bagenzura umutekano w’urujya n’uruza rw’abantu, abafite ibyangobwa n’abatabifite, abanjiza ibicuruzwa mu buryo butemewe n’abandi bahakorera ibikorwa binyuranyije n’amategeko, akaba ari nabwo buryo aba bombi bafatiwemo.”

CIP Gasasira avuga ko ubuvunjayi nk’ubu butemewe buteza akajagari aho bukorerwa kandi bukanahombya ababukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati ” Abavunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko nta misoro  batanga kuko babikora rwihishwa, ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse bikanahombya   ababikora mu buryo bwemewe  kuko batabona abakiriya kandi basora uko bikwiye.”

Akomeza agira inama abakora ubuvunyayi mu buryo butemewe ko ubifatiwemo ahanwa kandi ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego itazigera ihwema  gufata abantu nk’abo bakora ibinyuranyije n’amategeko.

CIP Gasasira yanibukije kandi ababavunjishaho bazi ko babikora mu buryo butemewe ko nabo itegeko ribareba abagira inama yo kujya bavunjisha kubemewe n’amategeko.

Ati” Turagira inama abantu kwirinda gushaka inyungu z’umurengera ngo ni uko babonye ubavunjira ku giciro kirenze icyagenwe kuko iyo bafashwe nabo barahanwa kimwe nkuko bashobora guhabwa amafaranga y’amiganano.”

Asoza asaba buri wese kujya atanga amakuru y’abakora ubuvunjayi nk’ubu kuko butesha agaciro ifaranga ry’igihugu bikanadindiza ubukungu n’iterambere ryacyo.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yacyo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano. 

Biseruka jean d’amour/0785637480

 6,538 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *