Rulindo: Polisi yagaruje ibikoresho byibwe muri kompanyi y’Abashinwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki, yafashe ibikoresho bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa yitwa CHICO LTD ikora imirimo yo kubaka umuhanda uva Base mu karere ka Rulindo ugana mu karere ka Gicumbi.

Ibi bikoresho birimo mazutu litiro 60, amajerikani 20 arimo ubusa, n’imipira ine (4) ikoreshwa mu gukura  mazutu mu modoka, byagarujwe kuri uyu wa 08 Mata, aho byafatanwe  Rwamucyo Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko. 

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Laurent Rafiki yavuze ko ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Bushoki biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Bamwe mu bakozi bakora muri iyo kompanyi bikekwa ko aribo bagurisha ibyo bikoresho n’abajya ku bicuruza mu baturage mu buryo butemewe. Uyu Rwamucyo rero abaturage bakaba baratanze amakuru ko nawe ajya acuruza mazutu muri ubwo buryo, Polisi igiye isanga koko ibyo bikoresho abifite.”

CIP Rafiki yongeyeho ko ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwari bwaratanze ikirego kuri Polisi  ikorera muri aka karere ko yibwe bimwe mu bikoresho byayo ikoresha mu bwubatsi bw’umuhanda muri utwo turere twombi.

Ati” Si bwambere Polisi ifashe ibikoresho byibwe iyi Kompanyi ikabiyisubiza. Kubera ko twari dufite n’ayo makuru Polisi yakomeje gushakisha amakuru y’ababikora bituma na Rwamucyo afatwa.”

CIP Rafiki avuga ko ibyo bikoresho biri mu maboko ya Polisi aho bigomba gushyikirizwa ubuyobozi bwa Kompanyi CHICO LTD mu nama y’abaturage kugira ngo baganirizwe uko bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo n’ubujura, mu gihe Rwamucyo yashyikirijwe  Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Bushoke.

Yasoje agira inama abayobozi ba Kompanyi zitandukanye kimwe n’abaturage muri rusange kujya bakoresha abakozi bazi neza kandi bizeyeho ubunyangamugayo mu rwego rwo kurwanya ubujura ndetse no kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano mu gihe bibwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *