Nyagatare: Polisi yashubije umuturage Moto ye yari yibwe

Kuri uyu wa 9 Mata Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yashyikirije  Munyengabe Theogene moto ye ifite ibirango RD 686P yari yibwe igafatirwa  mu Murenge wa Rukomo.  

Iyi moto TVS RD 686P ya Munyengabe Theogene yibwe tariki 6 Mata, aho yari iparitse mu murenge wa Tabagwe iza gufatirwa mu murenge wa Rukomo ifitwe na Manishimwe Moise ari nawe ukekwaho ubu bujura.

CIP Hamudun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba  avuga ko umuturage akimara kwibwa Moto yahise amenyesha Polisi niko kuyishakisha ifatirwa mu murenge wa Rukomo.

Yagize ati”Munyengabe Theogene ariwe nyiri moto yayitije mugenzi we witwa Manirambona bayimutwarira mu Murenge wa Tabagwe ubwo yarageze ahantu agaparika akajya gufata agacupa maze agasohoka yitaba telefone agasiga urufunguzo rwayo aho yari yicaye,yagaruka agasanga bararujyanye na moto agahita ayibura”.

Yakomeje avuga ko uwafashwe yasanganwe ibyangombwa bitari ibye aho yari afite uruhushya rwogutwara ibinyabiziga rwundi muntu.

Yagize ati” Nyuma yogufata Manishimwe Moise twasanze ibyangombwa afite atari ibye, akaba yari  afite ibya uwimana Emmanuel nawe tumufashe dusanga afite  indangamuntu ya Manishimwe bikekwa ko bakoranaga mu bikorwa by’ubujura. Aba bose bakaba bashyikirijwe RIB kugirango bakorweho iperereza . “

CIP Twizeyimana yakomeje asaba abantu kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubujura kuko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Yagize ati” Abantu bakwiye kurangwa n’umuco wo gukora bakirinda gushakisha ibintu binyuze mu nzira mbi, ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko gikwiye kwirindwa na buri wese  kuko uwagikoze kimugiraho ingaruka zikomeye”.

 CIP Twizeyimana asoza ashimira abaturage uburyo badahwema gutangira amakuru kugihe ,akabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba.

Munyengabe Theogene wari wibwe moto yashimiye imikorere Polisi y’u Rwanda uburyo itabarira kugihe uyitabaje, akangurira abaturage  kujya batangira amakuru ku gihe kugirango Polisi ibafashe kugaruza ibyabo mugihe byaba byibwe.

Ingingo 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *