Urubyiruko rwagaragaje ko kugira ubumenyi buke mu ishoramari bikiri imbogamizi

Urubyiruko rwagiriwe inama yo kwegera abiteje imbere mu ishoramari bafite aho bamaze kugera bakabasangiza ubunararibonye n’uko barenze imbogamizi mu ishoramari, izi nama bazigiriwe ubwo hatangizwaga inama y’iminsi itatu guhera kuwa 27-29 Gicurasi 2019, ihuriwemo n’urubyiruko rw’ abashoramari biganjemo urubyiruko rwo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.

Mu mbogamizi uru rubyiruko rwagaragaje harimo nko kugira ubumenyi buke , kubura igishoro gihagije,  ikoranabuhanga rititabirwa mu gukoresha ishoramari  biri mu bibuza ubucuruzi bwarwo gutera imbere.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, I Kigali hateraniye inama igizwe n’urubyiruko rw’abashoramari muri Afurika, aho

????????????????????????????????????

Iyi nama izwi nka Africa Business and Investment Summit 2019, yateguwe nyuma y’igitekerezo Umunyarwanda Harerimana Paul n’umunya-Cameroon, Paul Mbua bagize bahuriye mu nama ya Youth Connect yabereye I Kigali.

Umuyobozi w’ikigo kitwa ABF Ltd, Folkert Castelein, yababwiye ko kugira ngo ubucuruzi bw’abagitangira bugende neza bisaba kugira ubuyobozi bwiza buharanira umutekano, bubafasha kubona igishoro no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

????????????????????????????????????

Folkert Castelein agira Ati:”kubona igishoro cyangwa abaterankunga bisaba Kugira ibitekerezo by’imishinga byiza ku buryo abashoramari babyishimira, bakagufasha kubishira mu bikorwa ”.

Harerimana Paul wagize igitekerezo cy’uko haba iyi nama yavuze ko iyi nama igamije Kubahuriza hamwe ngo bungurane ibitekerezo byabafasha kubaka Afurika bashyize hamwe ibyo bafite.

Paul Mbua yagize ati:” Imbogamizi urubyiruko ruhura nazo  mu gushora imari iziza ku isonga   harimo kubura igishoro no  kutagira ubumenyi buhagije”.

????????????????????????????????????

Muri iyi nama urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bari gusangira ubunararibonye mu ishoramari no gutinyuka gushora imari, harimo kandi abafite ubunararibonye beretse urubyiruko imbogamizi bahuye nazo bityo bikazabafasha kuzajya mu ishoramari basobanukiwe uko rikorwa cyane ko hari amahirwe menshi yo gushora imari muri Afurika,

????????????????????????????????????

Twagirayezu Samuel vice Perezida w’umuryango udaharanira inyungu IGIHANGO INVESTMENT GROUP yatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Y’u Rwanda bamaze kubona ko ubushomeri bwagendaga bwiyongera kurugero ruri hejuru mu gihugu. Bicaye hamwe batekereza gushinga IGIHANGO INVESTMENT GROUP kugirango bahangane n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu kwizigamira. Uyu muryango watangiye utanga amahugurwa ku kwihangira imirimo,kwizigamira,gutegura imishinga no kuyicunga. Abahawe aya mahugurwa bagiye bafashwa kubonerwa inguzanyo ku mishinga yabo n’uburyo bwo kuyikurikirana ubu bakaba bageze ku rwego rwiza.

????????????????????????????????????

Twagirayezu akomeza avuga ko batangiye gutanga amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri munyamuryango, bigomwaga bakayakura kuri buruse bahabwaga na Leta, ku buryo ayo bizigamiye bayashora mu mari n’imigabane ariyo afasha abanyamuryango kubabera ingwate igihe bagiye kwaka inguzanyo.

IGIHANGO INVESTMENT GROUP yatangiye ku itariki ya 11 ugushyingo 2016, itangirana abanyamuryango 2000 basaga baturuka muri Kaminuza y’u Rwanda , ubu ikaba igeze ku banyamuryango 36000 barimo n’urubyiruko rwibumbiyemo abize n’abatarize.

Havugimana Eliezer

 6,696 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *