TGI/Musanze:Umucamanza GATONI Néhémie yaciye imanza 2 zisa ku nyandiko mpimabano

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, ruherereye mu ntara y’Amajyaruguru; Rwubatswe mu karere ka Musanze m’Umurenge wa Muhoza. Muri urwo rukiko bakira imanza z’inshinja_ byaha; Imanza z’imboneza mubano ndetse hari n’urugereko rw’imanza z’ubucuruzi. Abarugana ni abaturage bo mu turere twose tw’intara y’Amajyaruguru, abajuririra ibyemezo byo mu nkiko z’ibanze “Tribunal de base” ndetse n’abandi imanza zabo zitari m’ububasha bw’inkiko z’Ibanze bitewe n’uko itegeko abiteganya.

Mu minsi yashize hagiye havugwa ibibazo ko abaturage barenganirizwa muri uru rukiko, ikinyamakuru gasabo.net gishaka kumenya byimbitse iby’icyo kibazo cyegera bamwe mu baturage batakaga ko barenganijwe n’umucamanza wo muri urwo rukiko witwa GATONI Néhémie, maze tuza kubona imanza z’inshinja_ byaha ebyiri zijya guhuza, arizo:

*Urubanza RP 00470/2018/TGI/Mus, aha Ubushinja_ cyaha bwari bukurikiranyeho NSEKANABO Erneste na NSHIMIYIMANA Janvier kwigana umukono wa NYIRABAZUNGU w’imyaka 35, akaba ari umugore wa NSEKANABO babana m’uburyo butemewe n’amategeko; Babyaranye abana batanu. Batuye mu Akagari ka Nyangwe; Umurenge wa Gahunga; Akarere ka BURERA.

*Urubanza RP 000431/2019/TGI/Mus, aha Ubushinja_ cyaha bukurikiranye NTURANYI Emmanuel na BENDANTUNGUKA Emmanuel kwigana umukono wa MBARUSHIMANA Rachel w’imyaka 37, akana ari umugore wa NTURANYI Emmanuel babana m’uburyo butemewe n’amategeko; Babyaranye abana bane; Batuye mu Akagari ka Buramba; Umurenge wa Gahunga; Akarere ka BURERA.

Izi manza twarazisomye ndetse tugerageza no kuzisesengura dusanga abaturage bafite ishingiro kuko izo manza zitaciwe kimwe ndetse ko akarengane kigaragaza cyane.

Mu rubanza RP 000431/2019/TGI/Mus, aho ubushinja_ cyaha bwakurikiranaga NTURANYI na BENDANTUNGUKA guhimba inyandiko yakoreshejwe na BENDANTUNGUKA arega NTURANYI ko yamugurije akayabo k’amafaranga agera kuri 5,590,000frs, maze mu masezerano bagiranye bagasinyira MBARUSHIMANA adahari. BENDANTUNGUKA agera naho arega NTURANYI na MBARUSHIMANA ko bari kumwe bafata ayo mafaranga. MBARUSHIMANA yaje kwitabaza ubugenza_ cyaha bumufasha gupimisha inyandiko iriho umukono umwitirirwa mu kigo cy’igihugu “Rwanda Forencic Laboratory”, maze abahanga bemeza ko inyandiko ari impimbano. Ingingo ya 614 y’Itegeko Ngenga Nomero 01/2021/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, igira iti: ” Kwandika cyangwa Gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma ni icyaha gihanwa n’ingingo ivuzwe haruguru.

 

IMVUGO Z’ABAFATANYA_ CYAHA NGO ZATEYE UMUCAMANZA GATONI Néhémie GUSHIDIKANYA AGIRA BENDANTUNGUKA W’UMUNYABYAHA UMWERE.

MBARUSHIMANA Rachel, akomeje gushirwa mu gihirahiro no gushorwa mu manza kandi yaritabaje ubugenza_ cyaha ngo bumurenganure. Ubugenza_ cyaha bwakoze akazi kabwo neza maze bigaragara ko umukono wa MBARUSHIMANA wiganwe, bityo amasezerano yakozwe tariki 03/02/2018 atariyo kandi ko nta gaciro yakagombye kugira m’urubanza nk’ikimenyetso gishikirizwa Urukiko m’Urubanza mboneza_ mubano kuko ukuri kwari kwagaragajwe muri raporo y’abahanga mu gupima inyandiko, ubu urubanza mboneza_ mubano k’umutungo wa MBARUSHIMANA Rachel n’umuryango rugiye kurangizwa n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga.

MBARUSHIMANA yagiye m’ubugenza_ cyaha igihe kirekire; Ashorwa mu manza nyinshi “RC00108/2018/TB/Gah rwo kuwa 26/10/2018; RCA 00004/2019 rwo kuwa28/06/2019 na; RC 00042/2020/TB/Gah rwo kuwa 11/09/2020”, imanza zimaze kumuhungabanya akeneye ubufasha no gutabarwa akarenganurwa.

Mu rubanza RP 00470/2018/TGI/Mus, umucamanza yafashe icyemezo neza bitandukanye no m’urubanza RP 000431/2019/TGI/Mus kuko yahamije NSEKANABO na NSHIMIYIMANA icyaha kandi akabahana naho m’urubanza RP 00470/2018/TGI/Mus, umucamanza GATONI Néhémie afata BENDANTUNGUKA amugira umwere kandi ariwe wakoresheje inyandiko akanavugako iyo nyandiko yakozwe MBARUSHIMANA ahibereye naho NTURANYI amworohereza igihano “Ihazabu”. Ibi rero bikaba bigaragaza akarengane ka MBARUSHIMANA mu rubanza rwavuzwe haruguru kubera ko umunyabyaha ruharwa wakoresheje inyandiko kandi azi neza ko ikorwa MBARUSHIMANA atarahari yagizwe umwere. Bityo umucamanza yagendeye ku mvugo z’abatanga_ buhamya() bigaragara ko ari abafatanya_ cyaha, aho bavuze ko BENDANTUNGUKA yahaye NTURANYI n’umugore we amafaranga 5,590,000 bareba. N’ikimenyimenyi inyandiko yanditswe n’umwe muri abo batanga_ buhamya kandi NTURANYI akaba yemera icyaha ndetse akavugako inyandiko_ mpimbano ikorwa MBARUSHIMANA atarahari, ibi bikaba bishimangira kudashidikanya ko ari inyandiko_ mpimbano yakoreshejwe na BENDANTUNGUKA.  Bityo BENDANTUNGUKA akaba atagirwa umwere n’urukiko ahubwo icyaha kiramuhama 100%.

 

Uyu mugabo yitwa NTURANYI Emmanuel ni umugabo was MBARUSHIMANA Rachel, bafitanye abana bane. Banana m’uburyo butemewe n’amategeko, BENDANTUNGUKA Emmanuel yahaye NTURANYI urunguzi, maze aba bagabo bombi basinya mu mwanya wa Rachel MBARUSHIMANA

    Uyu mugore yitwa NYIRABAZUNGU, yashakanye na NSEKANABO.

UWICISHIJE INKWARE IBUYE AHORA AMANITSE UKWAHA

Izo manza zombi, icyo zihuriyeho in uko ari inyandiko_ mpimbano uretse ko rumwe rushingiye ku kimenyetso cy’abahanga bemeje ko ari inyandiko_ mpimbano naho urundi rukaba rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bari bahari inyandiko ikorwa; Abatangabuhamya ntibigeze babona NYIRABAZUNGU asinya ku nyandiko y’ubugure bw’umurima yo kuwa 29/09/2017, aho NSHIMIYIMANA avuga ko yawuguze na bombi “NSEKANABO n’umugore we NYIRABAZUNGU”. ikibabaje kandi giteye agahinda m’urubanza RP 00470/2018/TGI/Mus, umucamanza bakavugakoyashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya(!?) nabo b’abafatanya_ cyaha agira BENDANTUNGUKA umwere ngo “Imvugo ya NTURANYI itumye habaho gushidikanya” kandi BENDANTUNGUKA ariwe wagaragarije Urukiko iyo nyandiko nk’ikimenyetso “Yarayikoresheje” naho NTURANYI umucamanza amuhamya icyaha ariko amuhanisha igihano gito cy’ihazabu. Muri uru rubanza usangamo amayeri y’umucamanza wari ugamije kubererekera BEDANTUNGUKA ngo azabone amahirwe yo gutwara ibyo yashakaga “Umutungo wa NTURANYI na MBARUSHIMANA”, akoresha inyandiko_ mpimbano aregera urukiko rw’ibanze rwa Gahunga ngo abone amafaranga 5,590,000 y’URUNGUZI “Banque Lambert” yahaye NTURANYI Emmanuel umugabo wa MBARUSHIMANA babana m’uburyo butemewe n’amategeko ariko bahuriye k’umutungo. Ikizakubwira kandi abacuruzi b’urunguzi akenshi iyo habaye imanza bishakamo abatangabuhamya kuko bigize nk’umurunga w’inyabutatu uboshye “Urega; Abatangabuhamya n’umucamanza”; Bafitanye umubano mwiza kuko bose bahuriye kugukenesha rubanda bagamije kwigwizaho ibyabo, akenshi bakoresha inyandiko mpimbano no gutanga ruswa m’ubunzi n’abacamanza.

IBIBERA MURI RURIYA RUKIKO BITEYE AGAHINDA “BENSHI BARI MURI GEREZA NTA MPAMVU”.

Umugabo MUNYANEZA yamaze imyaka cumi n’itanu (15ans) m’uburoko kandi yararekuwe n’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri 2003, ubwo harekurwaga abireze bakemera icyaha cya génocide yakorewe abatutsi yo mu 1994 harimo n’abari bafunzwe kubera ibyaha bakoze mu ntambara yo mu gihe cy’abacengezi. Kera kabaye ubwo umuyobozi wa Gereza mu bubasha ahabwa n’itegeko bwo kurekura uwo abona witwara neza, atekereza kuzarekura MUNYANEZA wagaragazaga imico myiza kuruta abandi. MUNYANEZA yakundaga kugaragara akora mu ikipe y’isuku ya Gereza, umuyobozi wa Gereza Bwana MUHIZI yagiye kureba mu madosiye asanga MUNYANEZA yatekerezaga kuzarekura ari mu barekuwe 2003. Ako kanya ahita amurekura;

  1. Hari undi mugororwa wakatiwe igihano cya burundu, naganiriye n’umuntu wafunganywe nawe arambwira ngo “Nigeze gukurikiranwaho n’Ubushinja_ cyaha icyaha ntakoze, icyo gihe banshakira abanshinja ibihimbano none nageze muri Gereza ya Musanze nsanga hari umugabo ufunzwe m’Urubanza rwe harimo imvugo z’abo bagabo b’iwacu nk’abatanga_ buhamya; Ntabwo abazi kuko atuye mu yindi ntara itagira aho ihuriye n’iwacu, Urukiko rwagendeye kuri izo mvugo z’ibihimbano maze rumuhamya icyaha, ubu yitwa ruharwa ari kuri burundu. Yazize imvugo z’impimbano abavugwamo bose ndabazi, akomeza avuga ati: “Havugwamo n’uwo twashamiranye dupfa isambu wanshakiye abo bafatanya kuvuga ibinyoma kandi bose turaturanye ni ab’iwacu, ntaho bahuriye n’uriya ufunzwe”. Ni m’Urubanza RP…, arongera ati: “Ndarufite”, ntakijurira kuko rwabaye itegeko.
  2. Hari abafatwa bakekwaho icyaha, bagahabwa iminsi mirongo itatu y’igifungo cy’agateganyo; Iyo minsi bakayibamo bataburanishwa ndetse hari n’abamara umwaka bataraburana, ugasanga igihe cyo kuburana bagizwe abere kandi bari bafunzwe igihe kingana kuriya cyangwa bagahabwa igihano kiri munsi y’igihe bamaze bafunzwe. Mu gihe hari abanyabyaha ruharwa bahamwa n’ibyaha bakidegembya “NSHIMIYIMANA na BENDANTUNGUKA hamwe n’abatanga_ buhamya bavugwa m’Urubanza MBARUSHIMANA aregamo BENDANTUNGUKA na NTURANYI”.

 

Ikinyamakuru cyanyu gasabo.net cyanzura inkuru ku karengane kavugwa bitewe n’imikorere mibi y’abacamanza bo mu nkiko zimwe, kiratanga inama ngo mu kwezi kwa 02/2022 mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa hazaganirwe no kuri izi ngingo zikurikira:

  1. Ruswa n’akarengane bigomba gucika, ubugenzuzi bw’inkiko bufatanije n’izindi nzego bugahagurukira abacamanza bavugwaho imikorere mibi n’abandi bantu bafite ububasha bwo gufata no gufunga, barenganya cyangwa batita kubo bashinzwe bagakurikiranwa. Mu rwego rwo kubahiriza amategeko kuri bose nibwo ya mirongo y’ababaza ibibazo igihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuye uturere izagabanuka, cyane ko usanga ibibazo bibazwa ibyinshi biba bifite ishyingiro.
  2. Gukomeza kurwanya URUNGUZI “Banque Lambert”, rudindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange k’uburyo uwo bigaragaye ko acuruza urunguze agomba kubihanirwa by’intanga_ rugero;
  3. Gusubira mu manza bigaragara ko zatanzwemo ruswa, maze abo zagizeho ingaruka bagahabwa indishyi z’akababaro n’ababarenganije, bafatanije n’abo bacamanza barenganya abantu nkana;
  4. Kwigisha abaturage umuco wo guharanira uburenganzira bwabo, bikaba indanga_ gaciro y’umunyarwanda nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’abazungu.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas, umwanditsi mu kinyamakuru gasabo.net

 692 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *