STECOMA :Igisubizo ku burenganzira bw’umukozi w’umufundi

STECOMA ni  Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, yatangiye mwaka wa 2000, ikaba ,  ikorera  mu Ntara zose zo mu Rwanda .Ifite intego yo gukorera ubuvugizi abafundi  ireberera inyungu ze, ndetse ikaba ishinzwe kumvikanisha umukozi n’umukoresha mu gihe hagaragaye ubwumvikane bucye.

Bwana Habyarimana Evariste , umunyamabanga mukuru wa STECOMA( Photo/net)

Baganira n’ikinyamakuru Gasabo.net Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA)  na Epaphrodite Fikiri  umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa n’iterambere batangaje ko iyi sendika imaze kugeza kuri byinshi ku banyamuryango bayo.

Habyarimana yanavuze ko kuba abafundi batagira amasezerano y’akazi bahura n’ikibazo cyo kudatangirwa ubwishingizi ngo kuko batamenyekana bitewe nuko ntaho baba banditse.

Ni muri urwo rwego bihutiye gukangurira  abafundi kugira  amasezerano yanditse n’umukoresha we ,  bakangurira  abafundi kwibumbira mu makoperative kugirango barushemo kwiteza imbere bizigamira . Bakaba bibumbiye mu makoperative hafi 220 akorera ku rwego rw’imirenge.

Bwana Epaphrodite Fikiri ,  umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa n’iterambere  muri STECOMA , yatangaje ko sendika muri rusange igira inshingano  yo kwigisha no guhugura abanyamuryango bayo ku bijyanye n’amategeko abagenga mu kazi ndetse n’ubundi bumenyi bwose bwabafasha kunoza akazi kabo neza ndetse no kongera umusaruro.

Ni muri urwo rwego  binyuze mu kigo  giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (DWA) , STECOMA yashyizeho seritifika  ifite code ifasha  umukoresha kumenya ko umukozi we afite ubumenyi mu mwuga runaka.Byongeye kandi iyo seritifika ifasha nyirubwite kwisanzura abona akazi. STECOMA ikaba imaze gutanga seritifika ku bantu ibihumbi makumyabiri na bine (24.000).

Bwana Epaphrodite Fikiri avuga ko nyuma yo kubafasha kubona seretifika igikurikiraho ni  ugutangira gusaba abakoresha kubaha amasezerano y’akazi.

 Yagize ati “Twifuza ko nyuma yo iyi  gahunda  yo guhugura  abubatsi ababaji n’abanyabukorikori kubona seretifika bizagendana no gusaba abakoresha babo kubaha amasezerano y’akazi yanditse .Ibi  bije ari gisubizo cy’ibibazo by’aba bakozi byiganjemo kwamburwa n’ababakoresha n’ibindi bitandukanye.

Kubera ko STECOMA, irahagarariwe kuva ku rwego rw’igihugu, Intara n’Uturere  yahuguye abayobozi bayo   ku mategeko agenga umwuga, ikora ubuvugizi mu nzego zitandukanye ku bijyanye  n’ibyemezo cyangwa se amabwiriza amwe n’amwe ataberanye n’umwuga cyagwa se n’abanyamwuga.

Ku rwego mpuzamahanga STECOMA , ikorana n’imiryango mpuzamahanga yita kuburenganzira bw’umurimo . Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda  ati:”Dukorana na IBB( International du Batiment et du Bois) tukagira  n’abafatanyabikorwa nka FGTB na FNN.Hari igihe iyo miryango mpuzamahanga idutumira ikaduha amahugurwa.

Aimee Rosine UWIJURU

 1,589 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *