Musanze:Bamwe mu banyemari baranenga Tuyishimire Placide,wiyise Trump yarangiza akabogoza

Nkuko bitangazwa na bamwe  mu banyemari bo mu Rwanda ngo  Trump ni izina riremereye cyane ku isi. Ngo kuryiyita ni nko kurengwa nka wa mucuruzi w’i Kiramuruzi wabonye atangiye gutambuka abahinzi bagenzi be, kugirango abereke ko abarenze ataba isuka yamwambukije ubukene.

Amakuru dukesha  ikinyamakuru  Forbes Magazine, nuko kigeze gushyira uwahoze ari  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku mwanya wa 544 mu baherwe ba mbere ku Isi.Ngo icyo gihe umutungo we, wari  miliyari 3.5 z’amadorali ya Amerika .

Umwe mu banyemari ati:”Nibyo umuntu agira izina yiyita rya abasitari , cyane cyane urubyiruko ,ngirango ujya wumva abakinnyi biyita amazina y’ibyamamare byo mu mupira w’amaguru iburayi.Hari kandi n’abaririmbyi benshi b’Abanyarwanda biyita amazina y’ibihangange muri muzika ku isi, none n’abacuruzi byaratangiye.”

Undi ati:”Kuva Tuyishimire Placide yiyita “Trump” bamwe mu bacuruzi twagize ubwoba cyane cyane, abava Musanze bazi uko yatangiye  gushaka ifaranga hamwe mu musanzire we, Eugene Bavukiyehe, bafatanyije imodoka ya Hiace, umwe ari shoferi undi ari komvuwayeri.Placide twongeye kumwumva afite urwengero rw’inzoga.Twongera kongera kumwumva ari perezida wa Musanze.None yongeye kumvikana abogoza ko yahagaritse abakozi kubera imisoro.Ariko igihe  Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, umwaka ushije  wari wabereye mu majyaruguru,maze perezida Juvenal Mvukiyehe yumvikana mu itangazamakuru annyega Placide mugenzi we wa Musanze FC, avuga ko “nta ho urwagwa rwahurira na lisansi” mu kugaragaza ko we na Trump nta ho bahuriye ku bijyanye n’ubushobozi.”

Bivugwa ko Cetraf Musanze yatangiye yenga  imbutabuta , irakundwa noneho bituma umusaruro wiyongera , bikavugwa ko Placide yahise ayishyira  ku rwego rw’inganda za divayi(Wine),  noneho RRA,imwushyuza imisoro ihereye kuri standard y’inganda cyane ko hakoragamo n’abakozi benshi kurusha zimwe mu nganda zikorera mu Rwanda.

Umwe mu bari hamwe na Placide  nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, yanenze  Tuyisenge kuba yaravuze   ko umusoro  wavuye kuri 5%, ukagera kuri 30%, kuko ibyakozwe ari gahunda za leta. zo kuzamura umusoro bitewe n’igice nyiruganda yandikishijemo.

Tuyishimire yagize ati: “Twaratakambye kandi mu buryo bushoboka kandi inzego zose ngira ngo zarabimenye. Ndagira ngo njyewe ubwanjye mbahe amakuru ashingiye ku kuri. Nari mfite abakozi 482 bafite contracts, bahemberwa ku makonte. Muri abo bakozi, mu kwa Gatatu ni bwo nagiye muri uriya musoro, nyuma y’amezi atatu, mbonye bigumye kwanga, nahagaritse abakozi 286, nsigarana 186 n’ubu ni bo bagihari.”

Ngayo amarira y’umunyemari Trump, reka turebe ko leta izadohorera umucuruzi w’imutabuta zica abantu , aho kugabanya imisoro ku bikomoka kuri petroli.

Uwitonze Captone

 6,253 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *