Ubushakashatsi bwimbitse bugaragaza aho urugendo rugeze kugirango amashuri makuru yigisha theology yemererwe gukora

VMu minsi ishize HEC yahagaritse amashuri makuru mu Rwanda yigisha THEOLOGY.  Amwe mu mashuri yafungiwe Imiryango ni. 1.NEWLIFE COLLEGE 2.FATEK 3.WORLD MISSION UNIVERSITY. 4.KINGDOM UNIVERSITY.

Kugeza ubu mubushakatsi twakoze, nuko ayo mashuri bashaka ko  yakuzuza ibyo HEC ishaka hanyuma bakemererwa gufungurirwa imiryango.

Twasuye New life college dusanga babigeze kure. Twasanze HEC yarabasuye nyuma yaho batanze Inyandiko isaba ko bahabwa uruhushya rwo kwemererwa gukora .

Ibigaragara nuko vuba bazarifungura Twongeye kandi dusura Fatek (Kigali faculty of evangelical theology) Nyuma yokubasura twavuganye n’abantu batandukanye kugirango naho turebe uko ibintu bihagaze. Kubera yuko iri shuri ari ry’itorero rya ADEPR ,twihutiye kuvugana n’abashumba b’itorero nandetse n’abamwe mu banyeshuri bahiga mbere y’uko ishuri rihagarikwa byagateganyo.

Benshi twavuganye batubwiye ko FATEK nubwo yahagaritswe byagateganyo kugeza ubu hari ibyiringiro ko ifite ejo heza.

Ibyo ngo n’ukubera ko ubu ifite aho ikorera hagendanye n’igihe. Benshi bati, iyo FATEK itaza kwimurirwa mu Kagarama bagakomeza kwigishiriza mu mashuri ya primary ya Gatenga aho bigaga ari uko abanyeshuri ba primary batashye  ntibyari gushoboka. Bavuze ko bimutse nyuma y’uko kaminuza ya NDEJJE university isabye Umuyobozi warumaze kugirana nabo imishyikirano bemeye ko bazaza gusura iryo  shuri rya FATEK.

Uyu mugabo uyobora FATEKE  Karake bavuga ko yaje muri FATEK nk’umwari wigishaga amasomo ya THEOLOGY. Muri benshi twabajije b’abanyeshuri n’abashumba yigishije batangaga ubuhamya bwiza kuruyu muyobozi wa FATEK.

Bavugaga ko abayobozi yasimbuye bari baragerageje kubashakira kaminuza zohanze bazakorana kugirango byibuze biteze imbere mu buryo bwose ngo birananirana.

Abotwabajije batubwiye ko amahirwe yaje aho uwari Academic secretary yaje kujya hanze  kwiga Ph.D hanyuma umwanya we wa academic secretary bawushyira ku isoko ngo bawupiganire nk’uko ibaruwa dufite ibigaragaza  iri k’umugereka yanditswe na Rev Hakizamungu Joseph isaba abantu bujuje ibyangombwa gutanga Inzandiko zisaba uwo mwanya. Karake Vincent rero aho niho yabaye muri benshi batanze amabaruwa asaba akazi .

 Karake vincent nyuma yuko abatoranyijwe bahamagarwa mukizami, karake Vincent yaje gutsindira umwanya wa academic secretary. Benshi bavuga ko yagakoze neza ndetse nyuma y’igihe gitoya yaje kuba umuyobozi wa FATEK.

Twaje gushaka kumenya Karake Vincent uwo ari we, tuzakumenya yuko ari umugabo utinze mu uburezi  cyane kuko twanamenye ko ari we munyarwanda wambere ya 1994 washinze ishuri rrisumbuye muri  Uganda Kampala city.

Benshi bavuga ko yaje kuritanga kugirango aze kwigisha abanyarwanda ari bwo yazaga agatangiza secondary nyuma rikaza gukodeshwa  n’abahinde ba Mahatani Magandi bataremererwa gutangira na HEC. Twongeye kumenya ko nyuma yokubaza abantu batandukanye ko KARAKE Vincent yiganye n’abantu benshi bo mu matorero yo mu rwanda barimo  Anglican church,abayobozi bo muri Methodist church ,abayobozi bo muri baptist  church nabo muri Lutheran church n’abayobozi ba PEFA .Twasanze rero FATEK ir imu maboko y’ubuyobozi bwinararibonye kandi bufite ubushake bwo guteza imbere abo bayobora n’itorero rya ADEPR n’igihugu muri rusange.

Twamenye ko Karake Vincent ari umuvugabutumwa mwiza, umwarimu mwiza kandi ngo n’umujyanama uhebuje. Benshi bati ahora atanga ibyiringiro iyo muganiriye.

 Twumvise duhawe icyizere kuko twaje kumenya ko kugeza ubu barimo kuzuza ibisabwa cyane ko twanamenye ko Itorero rya ADEPR ubu ryahaye FATEK amafaranga yo kubaka no kugura ibisabwa byose kugirango ishuri rifungure imiryango.

 1,256 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *