Twagirimana akomeje gutera akaduruvayo mu itorero “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR)

Bamwe mu bakristu  basengera muri  Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR), bakomeje kwibaza icyo Charles Twagirimana yaba agamije mu gihe akomeje kwiyitirira itorero  kandi nibura atarigeze aba n’umuyobozi waryo .Amaze guhamwa n’uburiganya akanama nkemurampaka kamwambuye  inshingano zo kuyobora uturere Kamonyi ,Muhanga ,Ruhango na Ngororero.Ahita ajya mu yandi matorero ari naho avuga ko yakuye ubu bishop.

Bimwe mu byaha Twagirimana yakoze: Gutanga cheque zitazigamiye nk’iy’amafaranga  8750000 frw. Twagirimana yarezwe kugurisha ibyuma bya muzika byo muri paruwasi  Gahogo na Butare.. Twagirimana yabeshya Ayubu Rwakazina agakodesha Salon de Coiffure ku mafaranga 77800 frw  abuze ubwishyu abyitirira itorero.

Yatekeye umutwe  Sekamana Daphrose amutwara  amafaranga 1856000 frw y’imashini zidoda avuga ko yazitumwe n’itorero n’ibindi …

Charles Twagirimana yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati : »Ndashima umugabo wavuze ngo twihangire umurimo, njye mbigeze kure, ubwo abareba bugufi ni akazi kabo.Gasabo rero nubwo ntize amashuri nk’ayawe ariko nzi kwirwanaho.Ugirango aho nakwicara , wahicara , reka da !Umbonye wese agira ngo nigiye i Louvain byahe ko nize primaire i Musambira wo gacwa we ! »

Twagirimana avuga ko azaruhuka aruko  Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas ataye umutwe, akajya mu bitaro.

Twagirimana Charles  ati” Uyu muhigo ndumva urangirana n’uyu mwaka guhera 2016, nigize umuvugizi w’itorero  ku ngufu, nikoreye  kashe y’Itorero, aho ngiye hose nyigendana nka wa muheha wa Ngunda ku Ntenyo.Icyo ngiye gukora muri iyi minsi ni gutera akavuyo mu nama rusange ya EDNTR, izabera i Muhanga muri iki cyumweru , narabirangije kandi mfite n’abazamfasha . »

Bamwe mu bakristu n’abandi bandi bari ku rwego rwa bishop bibaza aho Twagirimana Charles yakuye  iriya myenda cyane ko mu bashumba  ba , EDNTR nta numwe bigeze babona ayambara .

Abazi Twagirimana Charles batangaza ko iriya myenda yayidodesheje mu buryo bwo gutera ubwoba ngo bamutinye .Ngo yigeze kujya mu Karere ka Rusizi mu Bugarama ku kigo cy’amashuri cya Mwegera abeshya  rubanda ko azanye umushinga wa compassion.Icyagaragaye nuko wari umutwe yari yatetse kuko yasabye ababyeyi gutanga ibihumbi cumi ngo bandikwe babone uko uwo mushinga wa compassion uzabafasha naho ushaka gukoramo agatanga ibihumbi magana ane ( 400.000 frs).

Bimaze gushyuha inzego z’umutekano zaje kumenya ko uwo bishop ari ukutekamutwe bagiye kumushaka basanga yagiye kera nk’umwambi.Ubundi Twagirimana abeshya abatamuzi, ko avuga ugirango ni umuntu kandi ari bihehe.Ahubwo Alliance, CEPR na Sel Et Lumiere zagombye kumufatira umwanzuro.

Rutamu Shabakaka

 1,814 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *