Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda ryahuguwe abayoboke baryo mu ku gukumira amakimbirane

 

Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) , ryahuguye abanyamuryango baryo  ku  ‘’Imyitwarire no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki bakomokamo no kuyakemura igihe yagaragara. “

Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PSR, ufite micro ni visi perezida Mukama , umwegereye iruhande rw’umuzungu ni Rucibigango perezida w’ishyaka (P/Captone)

Ayo mahugurwa yabaye tariki ya 18 Kanama 2019,  mu cyumba cya  La Pallice Hotel-Nyamata  mu karere ka Bugesera  mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu biganiro bagejejweho basobanuriwe ubwoko bw’amakimbirane  n’inzego zayo.Mu buryo bwagutse  amakimbirane ngo ni ubushyamirane, kutavuga rumwe, kutabona ibintu kimwe, kutumva hagati y’abantu 2 benshi cyangwa amatsinda y’uturere, ibihugu biturutse kuri kamere  cyangwa kugongana kw’ibitekerezo.

.

Mu kiganiro cyatanzwe na madamu Gerardine , iyi mpuguke  yagaragarije abitabiriye amahugurwa inkomoko y’amakimbirane ya politiki .Yasobanuye ku buryo bwimbitse  ko amakimbirane  arangwa n’ibintu 3:Ngo hari amakimbirane areba amatsinda y’abantu muri rusange ni ukuvuga imiryango ( clases sociales), amoko, amadini, ibihugu n’ubwenegihugu, imiryangoyegamiye kuri leta n’imitwe ya politiki.Ikindi yavuze ngo  nuko hari igihe leta igira uruhare mu makimbirane yose ya politiki ni ukuvuga ikibazo ubwacyo.Hanyuma hakaba n’amakimbirane ya politiki ashaka igisubizo cya politiki habaye ibiganiro bitandukanye .

                                 Bamwe mu batanze ibiganiro camarade Geraldine na Clementine (P/Captone)

 

Mu biganiro mpaka byayobowe na perezida w’ishyaka camarade Rucibigango Jean Baptise na visi perezida camarade Mukama ,bose bahurije  ku nsanganyamatsiko  y’uburyo bwo gukemura amakimbirane yavuka ndetse n’amategeko n’inzego byakwifashishwa mu kuyakemura.

 

Camarade Rucibigango Jean Baptise ati:”Iyo havutse amakimbirane mu ishyaka , kuyakemura si kwirukira muri RIB cyangwa izindi nzego z’ubutabera hari komisiyo y’ishyaka igomba gukemura icyo kibazo ubwacyo.Iyo ari amashyaka 2 afitanye amakimbirane , ikibazo gishyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga.”

Camarade Madamu  Uwitije Clementine na  camarade  Karimpinya  mu biganiro batanze ku birebana n’amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura bashumangiye ko kugirango bikorwe mu mucyo umuntu yirinda  kubogama .Ikindi ngo abayobozi ubwabo bagomba  kuganira ku kibazo cyatera amakimbirane kugira ngo akemuke hatitawe ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Rucibigango  wanafunguye kumugaragaro ayo mahugurwa akaba na perezida w’ishyaka yasabye urubyiruko kugira  indangagaciro zo  gukunda igihugu , kugira umuco wo gukunda, gukorera hamwe  kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Yavuze ko gukurikiza amategeko ,kubwizanya ukuri no guharanira inyungu rusange z’abayoboke b’umutwe wa politiki n’abenegihugu muri rusange ari bimwe mu bishobora gukumira amakimbirane n’umwiryane byavuka mu Mutwe wa Politiki uwo ariwo wose.

 

 

Rucibigango   yakomeje  avuga  ko asanga ikintu gikurura amakimbirane mu Mitwe ya politiki gikunze kuba ari uko benshi baba bashaka gushyira imbere inyungu zabo ku giti cyabo kurusha inyungu rusange ari nabyo byaranze ubutegetsi bwa mbere .

Avuga kandi ko amakimbirane yaranze Politiki y’u Rwanda mu bihe byashize yakemuwe mu buryo burambye n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki, kuko abanyapolitiki ba none barenze ibibatanya bagashyira imbere ibibahuza ari byo igihugu n’umuturage bakorera.

Twabibutsa ko ishyaka  rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda PSR,  ryashinzwe mu 1991, ryemerwa mu mategeko n’Iteka No 32/04.09.01 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini ryo ku wa 30 Ukwakira 1991, ryandikwa mu Igazeti ya Leta No 4/1992 yo ku wa 15 Gashyantare 1992.

Uwitonze Captone

 

 1,268 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *