EAR:Nibatihana ubusambo n’ubujuru byugarije bamwe muri ba bishop, bizamera nk’ibya musenyeri Ndandali na Nshamihigo

Ndashobora kwibuka kandi kumva inkuru z’imirwano y’itorero rya Episcopale irimo na nyakwigendera Musenyeri Ndandali, Musenyeri Sebununguri na Arkiyepiskopi Nshamihigo. Habayeho imirwano ikomeye ni intwaro zajyanwaga mu nama kandi abarinzi badasanzwe bahawe akazi bakekwaho gahunda zangiza ubuzima.

Nkuko byatangaje mu kinyamakuru Isibo no 110 yasohotse muri Nzeli 1993  ngo muri EAR yayoborwaga na Sebunguri havutsemo ikibazo gishingiye ku macakubiri yo kwigizayo abo badashaka no gusisibiranya inkunga zavaga hanze.

Isibo iti:”Mu itorero hakunze kuzamo umwuka mubi ushingiye ku busahuzi n’itoneshwa biza kuba biba ubwo musenyeri Sebununguri yifuzaga ko diyosezi ya Kibungo yahabwa umwepisikopi mushya  Alphonse Karuhije ariko Musenyeri Nshamihigo we, akifuza ko yayoborwa na son bon-frere Nsegiyumva Francois .Biza kuba akarusho  ubwo havukaga imirwano ikarishye yo  gusimbura Sebununguri , aho Adonia Sebununguri yifuzaga gusimburwa na Ruhumuriza Jonathan ku buyobozi bwa AER-Kigali maze ingumi n’igifunsi bivuza ubuhuha nanone  musenyeri Ndandali wayoboraga diyosezi ya Butare na Nshamihigo wayoboraga diyosezi ya Shyira.Byavuzwe ko musenyeri Nshamihigo atagombaga kuva Shyira ngo adasisibiranya uko yanyereje hafi miriyoni mirongo itanu (50.000.000 frws) z’inkunga zitandukanye.”

 2,682 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *