Sikitu Jerome yafashe umutungo wa Kampani Royal Cleaning Ltd awushora muri Filme none iri mu gihombo.
Abakomeje gukurikirana ibibazo byugarije Kampani ikora isuku mu mujyi wa Kigali yitwa Royal Cleaning Ltd byatejjwemo na Sikitu Jerome wafashe umutungo wayo akawujyana gukora Flim yitwa Akatari amagara barahaha ,basanga yuzuyemo inshyuro zibwira abo bafatanije imigabane.
Ikimenyetso cyerekana ikiganiro Sikitu yagiranye n’itangazamakuru yishimira Flim ye.Kuri uyu wa 16 Kamena, harasohoka filimi yitwa “Akatari amagara”, irimo abakinnyi bazwi muri “Zirara zishya” yitiriwe Kanyombya, hamwe n’umugabo ufite umubyibuho udasanzwe, ikaba yerekana uburyo ugiriwe ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana, ariko kandi Inabi ugiriye umuntu byanze bikunze irakugaruka.Ibi byanditswe birerekanako Sikitu yataye akazi ,akongeraho kwishongoraho.
Sikitu Gerome yataye akazi ajya gukina filme( Photo:net)
Iyi Flim yavuzweho byinshi ,kuko itagaragaje icyo yari imariye abanyarwanda cyane mu nyigisho nk’uko ajya kuyikina yari yabivuze. Mugihe Sikitu abeshya ko yananijwe nabo basangiye Kampani,byaje kuvumburwa ko Sikitu yataye inshingano za buri munsi yakoraga,atangira kubeshya agamije gucamo Kampani ibice uretse ko byamunaniye.
Aganira na Inyarwanda.com Sikitu Jerome nyiri iyi filimi akaba Umugabo w’imyaka 55 ufite umubyibuho udasanzwe, aho apima ibiro 135, ndetse akaba n’umwe mu bayikinnye, avuga ko yatekereje iyi filimi mu rwego rwo kwerekana bumwe mu buzima abantu babaho ku isi by’umwihariko mu Rwanda.
Sikitu Jerome yagize ati: “Izina ry’iyi Filimi ni umugani natwe twasanze, uvuga ngo “Akatari amagara barahaha”. Iyi filimi yerekana uburyo bubiri bw’imibereho (ubwo mu cyaro n’ubwo mu Mujyi) hakabamo aho umuntu akora akagira ibyo ageraho byamufasha guhita ahindura ubuzima akava mu cyaro akajya mu Mujyi.” Ibi ngoSikitu yabikinnye agamije kwereka abo batangiranye umushinga ko niyo batakorana ntacyo yaba.
Sikitu yakomeje agira ati: “Gusa uko ubana n’abantu mu bucuti, mu buryo mwabanye cyangwa icyo mwamariranye, urareba ugasanga hari abo wagiriye neza bakaguhinduka, ari na cyo cyabaye ku mugabo Kabiligi muri iyi filimi. Aho ni ho nahereye mvuga ko “Akatari amagara bahaha”. Imvugo za Sikitu murabona ko zihura nibyo yakinnye muri Flim ye. Abasesengura barasanga hakwiye gusuzumwa izi mvugo n’ibikorwa akora .
Uyu mushinga ujya gutekerezwa hari hagamijwe kunoza isuku no kuzamura imibereho y’abaturage cyane abatuye Umujyi wa Kigali. Kampani Royal Cleaning Ltd ishingwa yari ifite inshingano zingana mu banyamigabane bane kongeraho imiryango yabo.Umwe muri abo banyamuryango yaje kurwara,aho kumurwaza bamufungira ibyo yemererwa n’itegeko. Aha rero niho twagiye kubaza Sikitu impapuro za Muganga ntiyazitwereka mugihe mu kazi biboneka ko atagera ku kazi.
Sikitu twamubajije amezi cumi nakumwe avugwa yamaze atagera ku kazi yari giriye gukina Flim ?Sikitu adusubiza yagize ati” Gukina Flim no guta akazi biratandukanye cyangwa kunaniza. Niba ntabanga ririmo wadutangariza uko wananijwe?Ntabwo nabitangaza ntarajya mu rukiko kuko nzaregera uburenganzira bwanjye. Hari amakuru avugwa ko wabagurije amafaranga byaba bihagaze gute?
Sikitu Kampani yabuze amafarangatwese tukazana ayo dufite imirimo igakomeza igakora kandi nabo barayazana ,gusa ni uko iyo abonetse batanyishyura bo bakiyishyura. Iki kiganiro twagikoraniye na Sikitu mu murenge wa Remera kuko amaze igihe atagera kukazi nabo bakorana bakantangariza ko batamuheruka,mugihe we yavugaga ko bamufungirana ntiyinjire. Abasesengura imikoranireya Sikitu na bagenzi be basanga irimo igihu cyazanywe nawe kuko yataye inshingano.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,374 total views, 1 views today