Gukosora:Sikitu Jerome ati:Si ndi inkotanyi nta kabari mfite kandi sinzi Kampani Agruni

 

Mu minsi ishize  mu kinyamakuru www.gasabo.net , hasohotse  inkuru ifite umutwe  “Bamwe mu banyamuryango ba “Royal Cleaning Company” barasaba leta gukurikirana Sikitu Jerome ushaka kubasanyera kampani”

Ubundi mu mahame   y’umwuga w’itangazamakuru , umunyamakuru agomba kuvugisha impande zombi kugirango  hatazagira uwitwaza ko atahawe ijambo ngo yinigure .

Ni muri urwo rwego , ikinyamakuru www.gasabo.net cyahamageye  Sikitu Jerome ngo atangaze bimwe ku bimuvugwaho akanga , yaduha gahunga ntazubahirize,  ubundi akaduha ibisobonuro kuri telefoni ye , igendanwa yivovota atubwira nabi .

Igitangaje nuko Inkuru twavuze hejuru ikimara gusohoka  yihutiye  kugana Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru (RMC), ngo rumurenganure nkuko mubyisomera mu nyandiko iri hasi.

 

Tariki ya 10 Ukwakira 2019, sa tatu ni’iminota hafi mirongo ine n’iatatu( 10 h 43 ‘) , nibwo  Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru (RMC) , rwakiriye bwana Sikitu Gerome n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Gasabo bavuga kuri iyo nkuru.

Sikitu ahawe ijambo yavuze ko hari bimwe mu byamwanditsweho atishimiye ngo bikaba byazamugiraho ingaruka nko gukoresha ifoto ye , nta burenganzira  yaduhaye  iriho ibirango by’umuryango FPR.Yakomeje avuga ko  kwandika ko ari inkotanyi  y’amarere  ko n’ikimenyimenyi yamamaje nyakubahwa perezida wa republika ko ntaho yaregwa  akomeye atabyishiye.

 

Kuvuga ko afite akabari ndetse agakekwaho gusangira n’abatavuga rumwe na leta ,atari byo .Ngo nta kabari afite ngo baramukodesha .Mu kwisobanura bwana Sikitu yakanikaga umunyamakuru ngo nasobanure uwamuhaye amakuru .Avuga ko bitazarangirira hano azagana inkiko .Turamwibutsa ko, siko umunyamakuru yisobanura ku bintu nka biriya bidafite icyerecyezo n’umurongo ngo avuge aho yakuye amakuru n’igitugu n’iterabwoba ryinshi cyane .Niba azagana inkiko azagire urugendo rwiza .

 

Naho twe mu bitureba aho avuga ko  twanditse  ko :” Ari inkotanyi y’amarere,

ko n’ikimenyimenyi yamamaje nyakubahwa perezida wa republika ko ntaho yaregwa  akomeye atabyishiye. Kuvuga ko afite akabari ndetse agakekwaho gusangira n’abatavuga rumwe na leta .”Niba  bitaramushimishije cyangwa byazamugiraho ingaruka tumwiseguyeho  .

Ndlr :Byaba byiza , usabwe amakuru ayatangiye ku gihe  nkuko bisabwa n’itegeko bitagombye  kugera aho umuntu yandikwa ngo nyuma yerekane ko yarenganye .Sikitu mu bisobanuro yatanze ntitwemeranya nawe , twari kubiha agaciro mu gihe twari tubimusabye.Kuko hari mubyo adutwerera tutavuze cyangwa tutakoresheje nk’avuga ko twakorersheje ifoto ye  nkuko mu byisomera hejuru  mu kirego yatanze.Naho kuvuga ko ashaka imyanzuro byihutirwa ngo agane inkiko , tumwifurije gutsinda urubanza .

Murakoze

 

 

 

 

 

 1,296 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *