Rubavu:Faustin Nkurunkiza gitifu w’Umurenge wa Kanzenze arashinjwa kwigomeka no gupinga ku iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange

Nkuko bikubiye mu iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko uretse ku wa 7 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho.

Naho iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.

Ni muri urwo rwego ,Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 ari umunsi w’ikiruhuko .

Abanyarwanda muri rusange bishyimiye icyo kiruhuko ndetse by’umwihariko bashima  nyakubahwa Perezida Paul Kagame ukomeje kubitaho muri gahunda yo kwiteza imbere bakunda umurimo.

Burya ngo nta byera  ngo de! Ku  tariki ya 2 na  3 Gicurasi 2022 mu gihe mu Rwanda hose  wari umunsi w’ikiruhuko  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin yanyuranyuje n’iryo teka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, ahamagara abakozi bose kwitaba ku Murenge wa Kanzenze gukora akazi.

Umwe mu bakozi b’Umurenge wa Kanzenze utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we , tuvugana kuri telefoni igendanwa yatubwiye ko  gitifu Nkurunziza Faustin ari kuvanga ibintu.

Ati:”Bimaze kugaragara ko gitifu ari kuvanga ibintu, umurenge yarawutobatobye, yirwa mu bintu bidasobanutse, mbese bigarara ko ananiwe.Si ukubeshya kuko ku munsi w’ikuruhuko , turi mu ngo twatunguwe no kumva atubwira ngo tuze mu kazi gukora.Birumvikana ko tutagiyeyo.Konje irangiye tugiye ku kazi yanze ko twinjira mu biro ngo twamusuzuguye, twitabaza urwego rw’Akarere , niko kamutegetse kuvanaho ayo mabwiriza ye, twinjira mu biro dutangira akazi.”

Uwo mukozi akomeza atangaza ko hagomba gukorwa iperereza ku cyihishe inyuma  cyatumye Nkurunziza yica iteka rya perezida kandi azi neza hari ihame mpuzamahanga mu by’amategeko rivuga ko “nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi itegeko” bishatse kuvuga ko igihe itegeko ryatangarijwe mu igazeti ya Leta, rihita ritangira gukurikizwa kandi uwaryishe nabwo atangira guhanwa.

Ati:”Aho si uburyo  cyangwa iturufu gitifu Nkurunziza yadukanye yo  kwanisha leta abaturage cyangwa akaba akorana nibura n’abashaka gusenya ibyiza leta y’ubumwe imaze kugeraho nka RNC cyangwa padiri Thomas Nahimana.Erega n’abikorera baba bakeneye kuruhuka  si abakozi ba leta gusa.

Twashatse Gitifu Nkurunziza Faustin kuri icyo kibazo ntiyitaba, tumwohereza ubutumwa kuri telefoni ngo”Bjr, ni gasabo ngo ku junsi w’ikiruhuko cy’abakozi ba leta yatanze tariki ya 2-3 Gicurasi, ngo wategetse ko abakozi b’Umurenge wa Kanzenze baza gukora .Ngo bukeye abanze kubahiriza ibyawe wanga ko binjira mu biro,Thanks”Ntacyo yigeze asubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *