Ibintu bimeze nabi mu mujyi wa Douala muri Cameroun kubera Coronavirus

Iyi ndege yateje ubwoba mu gihugu cya Afurika yo hagati kubera ko Abanyakameruni batinya ko bagenzi babo bo muri Kameruni ndetse na bamwe mu Bafaransa bayijemo banduye iyi ndwara ya coronavirus iteje akaga kandi yahungabanije ibikorwa by’ubukungu ku Isi ikanahitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu, cyane cyane mu Bushinwa aho iyi virusi yatangiriye.

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abo bagenzi bapimiwe ku kibuga cy’indege basanze baranduye, bituma abantu benshi bemeza ko bishobora guhagarika igihugu.

Nyuma yo kumva ikibazo kiri i Douala, guverinoma ya Yaoundé ifite ingufu nke kandi iri guhomba yategetse gusa iyi ndege gusubiza iyi mizigo y’abanduye i Paris, ariko abakozi bayo bavuga ko Roissy Charles de Gaulle kuri ubu ifunzwe ko bitashoboka kuzana imizigo y’abantu banduye mu Bufaransa.

Ndetse n’Abafaransa baje muri iyi ndege batangaje ko badashobora gusubira mu Bufaransa, kubera ko virusi yuzuye mu Bufaransa hose iri gushakisha abo yahitana.

Ibi bintu byasabye ko Guverineri wa Littoral yabigiramo uruhare, yahise agera ku kibuga cy’indege kugira ngo abashe kubyitaho. Abagenzi n’abakozi ba Air France bashyizwe mu kato muri hoteri yaho hafi i Douala

Isi ntirabona umubare munini wabantu banduye mu ndege. Kameruni buri gihe itanga urugero, ndetse no mubihe bibi.

Abagenzi 144 bari mu ndege ntibagombaga no kuza i Douala kuko bari basanzwe bagaragaza ibimenyetso by’iyi indwara ya coronavirus yica mbere yuko binjira mu ndege i Paris.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Douala habaye urujijo rwose kuko abagenzi 144 banduye basabwe gusubira i Paris aho banduriye iyi virusi idashakwa muri icyo gihugu.

Birakekwa ko abagenzi 144 bari mu ndege banduriye icyorezo cya coronavirus mu Burayi.

Umwe mu bayobozi ku kibuga cy’indege cya Douala wahisemo kutamenyekana yabwiye itsinda rya Concord News Group rya Kameruni ko Air France yarangije kwica Abanyakameruni, yongeraho ko Abanyakameruni benshi vuba aha bagiye kwerekeza mu mva hakiri kare kubera ikosa ritababarirwa ryakozwe mukuzana imizigo nkiyi idashakwa mugihugu.

Kugira ngo ikibuga cy’indege kigarure ituze, guverineri wa Littoral yamenyesheje abagenzi ko kubera ibibazo byinshi byatejwe na coronavirus, abari mu ndege bazashyirwa muri gereza kugira ngo barusheho gusuzumwa no gukurikiranwa.

Ariko Abanyakameruni basanzwe babura ibitotsi kuko bazi uko ibintu bikora mugihugu cyabo aho twavuga nga gahunda z’ubugenzuzi z’igihugu zisiga byinshi byifuzwa, kandi urebye urwego rwa ruswa mu gihugu, bamwe muri abo bagenzi bashobora gutanga ruswa kugira ngo bave mu bigo by’akato.

Ati: “Mu mujyi no mu gihugu hari ubwoba bwinshi. Aba bagenzi ba Air France banyangirije umunsi. Nabonye imbaga y’abantu banduye kuri televiziyo, sinari nzi ko igihugu cyanjye kizakira bamwe muri bo hano muri Kameruni.

“Mu gihugu hose hari igitutu cyinshi kandi amakuru y’aba bahageze yatumye ibintu birushaho kuba bibi cyane. Abantu benshi barateganya guhungira mu midugudu yabo kuko virusi ikwira mu mijyi.

Yongeyeho ko guverinoma igomba gukora vuba kandi ikemeza ko n’Abanyakameruni baba mu mahanga batazagaruka byibuze mu mezi atatu ari imbere.

“COVID-19 nta nshuti igira. Ntabwo ihitamo. Niba yarashoboye kuzahaza Ubushinwa n’Ubutaliyani, noneho kuri twe ishobora kutwihutisha ikatujyana mu mva byoroshye hakiri kare. Ntabwo dufite ibikoresho fatizo by’ubuzima kandi abayobozi bacu batekereza buhoro. Niba tutitonze, iyi virusi izangiza ibintu byinshi mu gihugu.

 1,609 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *