Bimwe mu bihugu byacumbikiraga Kabuga byatahuwe

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, byavuzwe ko yari afite pasiporo zo mu bihugu bine bya Afurika kandi zitari impimbano, ubu amakuru mashya ni uko muri izo harimo iza Uganda ebyiri ndetse n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zose yakoreshaga mu mazina yihimbye.

Kabuga yagiye avugwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu yahungiyemo Jenoside imaze gutangira, Kenya ndetse n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi nk’u Budage, u Bufaransa, Norvège n’ibindi.

Kugira ngo abashe kujya muri ibyo bihugu byose, yakoreshaga imyirondoro inyuranye, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, aherutse gutangaza ko basanze ibyangombwa yakoreshaga atari ibihimbano.

Ati “Kabuga yari afite imyirondoro isaga 20 na pasiporo eshatu zitandukanye. Ubwo yafatwaga yari arimo gukoresha undi mwirondoro. Dutekereza ko hari pasiporo enye zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.”

“Kandi ikibazo ni uko izo pasiporo zitari impimbano cyangwa ngo zibe zaribwe. Bisa n’aho zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kuko ziriho ibirango bya nyabyo. Bishobora kuba byarakozwe muri ruswa cyangwa hari abandi babigizemo uruhare.”

Bivugwa ko zimwe muri izo pasiporo harimo ebyiri zari zaratanzwe na Uganda ndetse n’iyari yaratanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru ataremezwa n’uru rwego kuko hagikorwa iperereza ry’uburyo yaba yaramaze imyaka 26 yihishahisha ntihagire n’umuntu n’umwe umubona.

Si ubwa mbere nka Uganda ivugwaho guha impapuro z’inzira abantu batavuga rumwe n’u Rwanda cyangwa bafite ibyaha bakekwaho; uheruka ni Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na Dipolomasi mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Muri Gashyantare 2019 yahawe pasiporo nk’umuturage wa Uganda ifite nimero A00019997. Byamenyekanye nyuma y’uko kandi bitangajwe ko muri icyo gihe yakiriwe na Perezida Museveni mu biro bye.

Nyuma yo kotswa igitutu n’u Rwanda, muri Gashyantare uyu mwaka, Uganda yahagaritse iyo pasiporo ya Mukankusi.

Mu 2006 nabwo Uganda yari yarahaye Umukuru wa FDLR, Ignace Murwanashyaka pasiporo ndetse yafatiwe mu Budage agerageza kwinjira mu Burayi ariyo akoresheje.

Hari n’abandi bo muri FDLR bahawe pasiporo za Uganda nka Nsengiyumva Hyacinthe Rafiki, Wallace Nsengiyumva na Maj Protais Mpiranya, ushakishwa n’amahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2007 ubwo Kabuga yacaga mu rihumye inzego z’umutekano, byahishuwe kandi ko yari afite Pasiporo ya Tanzania. Icyo gihe abapolisi b’i Frankfurt bagiye kumufata, bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.

Ubwo yabonaga abo bapolisi, ngo yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka w’ipantalo ye arayinyukanyuka, niko guhita atabwa muri yombi. Iyo flash disk yaje guteranywa, amakuru yabonyweho agaragaza ko Kabuga yavuriwe mu bitaro byo mu Budage indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzania nyira rwo. Batunguwe no gusanga ifoto bahawe ari iya Félicien Kabuga.

Uburyo Kabuga yamaze imyaka 26 yihishahisha, ni kimwe mu bibazo bikomeje kwibazwa n’abantu benshi, ndetse biragoye kwemera ko byari gushoboka nta bufasha bw’ibihugu bitandukanye kuko aribyo byamuhaga izo mpapuro z’inzira.

Perezida Kagame mu 2019 yavuze ko uburyo Kabuga yaburiwe irengero burimo amayobera, ashimangira ko uko byagenda kose hari abantu bamufasha ku buryo ubutabera butamufata.

Ati “Uko biri kose amayobera ari mu buryo yarigisemo, mu buryo akomeje kubura bigaragaza ko afite ababimufashijemo ndetse hashobora kuba harimo n’uruhare rw’amahanga kugira ngo atazagera ubwo ahatirwa gutangaza ibyo azi byose.”

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) uherutse kugeza ikirego ku Bushinjacyaha bw’u Bufaransa usaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana abantu bose bafashije Félicien Kabuga kwihisha ubutabera, bagahanwa.

CRF ivuga ko ushingiye ku byo Kabuga akekwaho, abamufashije kumara imyaka irenga 20 yihishe ubutabera bakwiriye kubibazwa kuko bambuye benshi uburenganzira bwabo.

Bati “Guhisha umunyacyaha ni igikorwa gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, ni yo mpamvu CRF uyu munsi yagejeje kuri Catherine Denis, Umushinjacyaha wa Repubulika muri Nanterre ikirego gisaba ko hamenyekana kandi hakaburanishwa abantu baba abo mu Bufaransa no hanze yabwo bafashije Félicien Kabuga kubona aho kuba n’ubundi bufasha bwatumye adatabwa muri yombi.”


 2,012 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *