Rwezamenyo-Gitega:Abakora umwuga w’uburaya bavuga ko nta bufasha bahawe mu bihe bya COVID-19.

Nyuma yuko kuya 14 Werurwe 2020 u Rwanda rutangaje ko hagaragaye umuhinde waje avuye Mumbayi akagera mu Rwanda kuya 8 Werurwe atazi ko afite COVID 19 ariko bikaza kugaragara ko yayanduye, nkibindi bihugu byose u Rwanda rwahise rufata ingamba nshya zigamije kurengera abaturage.

Ikinyamakuru Gasabo cyakurikiranye uko izo ngamba zashyizwe mu bikorwa ariko cyane cyibanda ku bafite virusi itera SIDA ari nako Gasabo igira inama  abanyamakuru bayo gukora izo nkuru banirinda icyo cyorezo.

Muhima, Nyamirambo, Rwezamenyo na Gitega ni imwe mu Mirenge igize akarere ka Nyarugenge .Nubwo ikorerwamo imirimo  itandukanye y’iterambere, izwi kuba ituwe n’uduce tumwe na tumwe tubamo abagore bakora umwuga w’uburaya ndetse batabihisha, bakabamo nabafite virusi itera SIDA. Aha niho ikinyamakuru Gasabo cyahisemo gukorera.

Abagore tuvuga aha baganiriye n’umunyamakuru bamwe  bavuga ko bafite virusi itera SIDA ko nta kibazo dushatse twatangaza amazina yabo ariko kubera ko ikinyamakuru Gasabo gifatanije nizindi nzego gifite gahunda nyinshi twahisemo kuzatangaza amazina mu gihe cyo gutanga ubuhamya bwo gukangurira abantu kwipimisha nabafite virusi kwiyitaho.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri gahunda ya Guma mu rugo , imirimo myinshi yaritunze abaturage yarahagaze byumvikane ko nabo bagore bicuruza bahuye n’izo ngaruka. Leta ikaba yaratanze ibiribwa ku baturage batishoboye mu rwego rwo kubunganira mu mibereho yabo ya buri munsi, byumvikane ko n’abo bagore hari icyo babonye ari naho bahera bashimira Leta.

Ikinyamakuru Gasabo cyanyarukiye i Matimba na Carifonia mu rugabano  rw’Imirenge ya Rwezamenyo na Gitega, kiganira na bamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya uburyo bafashijwe bahabwa inkunga y’ibiribwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

Benshi mu bagore twaganiriye bavuze ko nta bufasha bihariye nk’abagore bakora umwuga w’uburaya. Ngo ibyo  babonye babifashe nk’abandi baturage bose batishoboye ariko bakavuga ko uwari uzwi ko afite HIV/Aids yitabwaga ho kuburyo bugaragara .

Hawa ati:”Hano i Matimba twahawe inkunga y’ibiryo nk’abandi bose ntibigeze barobanura ngo ibiryo birahabwa kanaka kuko akora umwuga w’uburaya.Nta rutonde rw’abakora umwuga w’uburaya ruba muri iyi midugudu kuko biragoye gutandukanya indaya n’umugore w’umugabo.Indaya imenyekana aruko ishaje yabuze isoko.Ikindi hari benshi  mu bakobwa n’abagore basirimutse bakora uburaya ndetse bafite n’ubwandu (HIV/Aids) batigaragaza bakorera kuri telefoni.Abo barifite kuko harimo n’abafite imodoka cyangwa bishyurirwa amazu ahenze n’abagabo b’abakire.Muri ibi bihe bya COVID-19 bagiye babazanira amasitoke y’ibyo kurya bitandukanye.”

Uwitwa mama Cacari (izina Twarihinduye) ati:”Nta tandukaniro ry’indaya zimwe na zimwe n’abamwe mubagore b’abagabo hano i Nyamirambo.Twese turashugurika.Hari n’igihe umugabo ajya ku kazi nta posho yasize yataha nimugoroba agasanga umugore yamukarangiye isake da!Nibyo hano twita Fanta shiru ( gushakisha muri rusange).Birumvikana rero ko abo bantu nta bufasha wabaha kuko baba batigaragaza nk’abakora uburaya ku mugaragaro.Byongeye kandi nta mashyirahamwe yabafite virusi itera SIDA cyangwa abakora umwuga w’uburaya nkuko tubyumva ku maradiyo na TV, mu tundi turere nka Huye ,Musanze na Rubavu.Hano twese duhurira mu bimina cyangwa mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere.”

Habub mudugudu wa Matimba yabwiye Gasabo ko nta ndaya zizwi zigituye muri iyo Quartier, muri ibi bihe bya Covid-19, abahatuye batifashije bahawe ibiryo nk’abandi.

Habuba ati:”Nta rutonde cyangwa ishyirahamwe ry’indaya tugira muri uyu mudugudu wacu, nuwo dukeka ntiyabikwemerera ni muri urwo rwego twahaye ubufasha buri wese utishobye tutitaye ku cyo akora”.

Ushinzwe imibereho mu Kagali ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega avuga ko, nta ndaya cyangwa lisiti yazo bagira kuko ntawe uraza ku Kagali ngo avuge ko akora umwuga w’uburaya.Muri ibi bihe bya Covid-19, ubufasha bwahawe buri wese uri ku rutonde rw’abatishoboye. Binyuranye nahandi rero muri utu tugali abafite virusi itera SIDA nabo ntibazwi bityo nabo bakaba barafashijwe nkabandi baturage bose.

Uretse no muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 no mu bihe bisanzwe hano muri Kigali nta mugore ukekwaho uburaya ugaragaza ko akeneye ubufasha  buri gihe yiyita  VIP, ibi bigira ingaruka nyinshi kubera ko iyo umugabo atamenye ko umugore yicuruza ashobora kutambara agakingirizo bityo bikamuviramo kwandura virusi itera SIDA. Ibi abagore babikora hagamijwe kugirango umukeneye amuhe amafaranga agaragara.

Aho izi ndaya twavuze zirara hose ntizihavuga ahubwo zivuga ko ari umwana wo mu rugo  cyangwa se, acumbitse kwa mukuru we .Niba ukeneye ko muhuza ibitsina icyo gihe umutwara iwawe  cyangwa muri Hotel. Kwa kwibeshya ku muntu twavuze haruguru nibyo bivamo virusi itera SIDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *