G.S MUSANZE YA MBERE MU RUHANDO RWO KUZAMURA IREME RY’UBUREZI KURI BOSE

 

Ireme ry’uburezi niwo musingi w’iterambere ry’Urwunge rw’amashuri  rwa Musanze1 ( G.S MUSANZEI) .Ngo ku bw’amasezerano   ikigo cy’amashuri Musanze I ni ishuri rya KILIZIYA Gatorika rifashwa  na Leta.

Nkuko bitangazawa n’umuyobozi waryo Emmanuel Nizeyimana  ngo  ryafunguye imiryango mu mwaka wa 1959  ryigirwagamo  n’abana bo mu mashuri  abanza .Bitewe nuko ishuri ryateraga imbere  leta yaje gushyiraho gahunda y’imyaka 9 ( 9YBE) aribwo rya habwaga   izina rya G.S MUSANZE I .

NIZEYIMANA Emmanuel  ati:”Iri shuri ryayobowe n’abantu batandukanye , kugirango rirusheho gutera imbere  rifite abayobozi beza n’ abarimu beza  bashyira hamwe.Kubera guhuriza   hamwe izo ngufu  byatumye ireme ry’uburezi rigira igipimo cyiza . Muri rusange  nkaba nshima leta yashyizeho gahunda y’imyaka 9 ( 9YBE)  kuko yakemuye ibibazo byinshi :Muri iki gihe abana badafite ubushobozi , biga  mu mashuri yisumbuye nta nkomyi bitewe na gahunda nziza ya leta yo gutuma ababyeyi bishyura amafaranga make ndetse n’bana bagafatira amafunguro k’ishuri .Ibi bikaba byaragabanyije wa mubare w’abana  wataga ishuri.”

G.S MUSANZE YA MBERE MU RUHANDO RWO KUZAMURA IREME RY’UBUREZI KURI BOSE

Kubera ko abarezi bitangira akazi  no gukorana neza,byatumye  mu mwaka wa 2021-2022    iri shuri ryabonye amabaruwa 30 mu banyeshuri 54 bari bakoze  mu mashuri abanza riza  mu myanya  y’imbere ukuyemo amashuri yigenga . Muri uyu mwaka nanone  iri shuri riri ku mwanya wa gatatu aho ryakurikiye Ecole Primaire Bukane  iri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Musanze.

 

 

Ikigo cy’amashuri G.S MUSANZE I gifite ibyiciro byose ni kuvuga: Pre –premary abana  78 n’abarimu 3;Primary abana 415 bigishwa n’abarimu 14 na Secondary yigishwamo abarimu 40.

Staff y’abarimu 4 baryo ikaba iyobowe na bwana NIZEYIMANA Emmanuel nkuko twabyanditse hejuru akaba avuga ko kugirango barusheho gutera imbere bihaye gahunda yo gufatanya  , gutahiriza umugozi umwe  no kujya inama kenshi a kuko niyo nzira nziza yo kuzamura ireme ry’uburezi .

Nizeyimana  Emmanuel yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko kugirango ishuri rirusheho kwesa imihigo batsindisha abana benshi bihaye ingamba zikarishye.

Ati:”Kugirango ikigo cyacu kirusheho gutsindisha abana benshi twihaye intego yo gutoza abanyeshuri ikinyabupfura mu mvugo igira iti : ” KURERA UMWANA USHOBOTSE KANDI” USHOBOYE )Ni muri urwo rwego umuyobozi w’ishuri agomba kuzinduka akakira abanyeshuri .Abarimu nabo   batojwe kuzinduka cyane no gukoresha abanyeshuri cyane babaha Amasuzumabumenye menshi ndetse no gukorana n’ababyeyi inama kenshi basusumira hamwe gushaka ibibazo igihe bivutse.Hari  kumenya abana bafite ibibazo bagafashwa urugero hafi  abana 50 bahawe umwambaro w’ishuri umwaka ushize .Gukora ingendo shuri  .Guhemba abatsinze neza mu ruhame .Gukorera ku mihigo buri wese akagaragaza urwego yifuza kuzagezaho atsindisha .Kwisuzuma noneho buri cyumweru hagakorwa  staff meeting tureba uko icyumweru cyagenze no gutegura ibizakorwa byo  mu cyumweru gitaha  hanyuma  hakanakorwa imyirondora y’abanyeshuri bose izifashishwa iyo hari umunyeshuri ufite ikibazo .”

Umuyobizi w’ishuri asaba abyeyi babyifuza ko bakohereza abana babo kuza ari benshi kwiyandikisha  kubera ko ishuri rifite umurongo mwiza,  cyane ko no muri secondary abanyeshuri biga  bagatsinda neza .

Akomeza avuga ati:”Abana bashaka kwiga mu isominali nabo baraza bagatozwa kandi bagakora ibizamini bagatsinda .”

Abanyeshuri babwiye ikinyamakuru Gasabo ko  bakunda cyane umuyobozi wabo kuko abitaho abagira inama abatoza ikinyabupfura no gukora cyane

Bati:”Hano turiga neza , by’akarusho ikigo kidukorera indendo shuri , zikaba  zidufasha kumenya ibibera ahandi bizadufasha mu buzima buri imbere. Ikindi   tugirana  amasezerano y’imihigo n’ikigo , ibi byo bidufasha kwitwararika, kugira ikinyabupfura no kwiga neza tugatsinda.”

Naho abarezi twaganiriye  bahamya ko umuyobozi wabo abayobora neza akabaha umutekano mu kazi bagakora batuje kandi bose bagafata ifunguro bari kumwe  .

Bati:” Imiyoborere ya bwana NIZEYIMANA Emmanuel igaragazwe n’ubunararibonye yifitemo  kandi ko akunda ibijyanye n’uburezi cyane .  Buri gitondo abana bose n’abarimu bahabwa impanuro kuri rassemblement  mbere yo kwinjira mu shuri maze abana n’abarimu bagatangira bafite morale .

Nizeyimana Emmanuel arangiza avu ati:” MUREKE ABANA BANSANGE”

 

 3,583 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *