BURERA: Muri SACCO- Akabando abanyamuryango bayo bitoreye inzego nshya.

Nk’uko itegeko rigenga amakoperative ribiteganya cyane cyane mu ngingo yaryo ya() manda y’inzego ziyobora amakoperative ni imyaka itatu ariko ntishobora kwongerwa inshuro zirenze ebyiri ni muri urwo rwego abanyamuryango bitoreye ababahagarariye kuva mu midugudu igize umurenge wa Gahunga ndetse no mu tugari, maze kuwa kane tariki ya 31/03/2022 haba amatora ku nzego zose.

Komite Nyobozi(4); Ngenzuzi(3); Inguzanyo(5) na Nkemurampaka(5) n’akanama k’amasoko(5), muri izo nzego inteko itora yemeza ko kuri uyu wa mbere tariki 04/04/2022 habaho ihererekanya bubasha hagati yabacyuye igihe n’inzego nshya zatowe. Ubu SACCO/ Akabando ihagarariwe na Bwana MFIZI Christophe, umugabo w’inararibonye wabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze igihe cy’imyaka 11 ndetse wanakoreye mu tugari twose tugize Umurenge wa GAHUNGA SACCO/ Akabando yubatsemo.

Ikinyamakuru gasabo.net cyaganiriye n’abanyamuryango ndetse n’abakozi bagitangarizako bakomeje kugirira icyizere Sacco/ Akabando cyane ko mubatowe abenshi muri bo bafite impamyabumenyi mu icungamutungo n’ibaruramari ko ndetse harimo n’umunyamategeko mu gihe komite icuye igihe abenshi bari bayirimo ari abarimu n’abandi banyamuryango bafite amashuri aciriritse.

Bwana MFIZI Christophe watorewe kuba umuyobozi wayo byakarusho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza mu bukugu. Ibi bizafasha ikigo cyabo gutera imbere, bityo bazanafasha abanyamuryango mu mishinga ibabyarira inyungu; SACCO/ Akabando ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 12 gishinzwe, nk’uko twabitangarijwe n’Umucunga_ mutungo wayo Bwana HITIMANA Philippe, ubu iri ku mwanya wa 7 mu Gihugu hashingiwe ku bintu byinshi binyuranye mu bugenzuzi bukorwa na BNR buri mwaka, ikaba imaze kugira abanyamuryango 6038.

Igishimishije kurushaho inguzanyo zatanzwe zishurwa neza bari kubukererwe bwo hasi 2%, ku rwego rw’umutekano bafite ibikoresho by’ikorana_ buhanga “Camera” ndetse bakoresha Campanie ifite ibikoresho bigezweho hamwe n’imbunda; Biteguye kandi gushiraho uburyo bwo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe ikorana_ buhanga m’uburyo bwo guhuza indangamuntu; Telefoni na Konti y’umukiriya mu gihe cya vuba.

Mu izina ry’abatowe bahagarariwe na Bwana MFIZI Christophe, yatangiye ashimira komite icyuye igihe maze atangariza ikinyamakuru ko yiteguye gukorana neza n’abanyamuryango; mu bwuzuzanye bw’inzego za koperative; Abakozi ba SACCO/ Akabando ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze;  afatanije, mu buryo bwuzuzanya bakazakomeza guteza imbere ikigo basigasira ibyagezweho .

Akomeza agira ati kandi nta gishya kidasanzwe, kubahana; Imikoranire myiza no kwizerana nibyo bituma abantu twiteza imbere kandi abo duhagarariye ni bene ikigo b’abanyamuryango nkatwe ndetse abenshi turi n’abavandimwe; Uretse n’ubuvandimwe iterambere ryacu tuzarigeraho ari uko twubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ikigo, bityo umunyarwanda mwiza ni urangwa n’indanga_ gaciro zo kwitangira abandi agamije iterambere ry’Igihugu cye.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas, umunyamakuru wa gasabo.net mu ntara y’Amajyaruguru.

 561 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *