Ishyaka rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) ryahuguye abarwanashyaka baryo ku bijyanye n’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri 2021 .

Tariki ya 21 Ugushyingo 2020, Ishyaka rirengera abakozi mu Rwanda ryahuguye abarwanashyaka baryo mu rwego rwo kwitegura amatora y’Inzego z’ibanze ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.Insanganyamatsiko yuwo munsi ni:”Demokarasi n’amatora mu Rwanda, Afrika no ku isi yose.”

Rucibigango Jean Baptiste , umuyobozi w’ishyaka  PSR , wambaye indorerwamo (Photo:Captone)

Ibiganiro kuri iyo nsanganyamatsiko byatanzwe na :Camarade Ntirushwa Afred,  camarade Vanessa Umutoni na Clemantine Uwitije .

Ibyo biganiro byibanze ku bisobanuro by’amagambo : Demokarasi, amatora n’ubwoko bwayo,uburyo bwo kuyatunganya n’uruhare rw’amategeko mu bugenzuzi bw’amatora.

                          Ba camarades bari bitabiriye inama ( Photo:Captone)

Ku mwihariko w’ u Rwanda ku bijyanye na demokarasi , amatora n’ubutegetsi bw’igihugu hashingiye ku itegeko nshinga havuzwe ko kugirango bigerweho habaye inzira ndende,harimo n’intambara yo kubohoza igihugu  cyacu hagati ya 1990-1994.Bikaba byaragezweho kuko ubu dufite demokarasi idaheza , umuyobozi wese mu nzego z’ibanze akaba ayobora binyuze mu matora y’umucyo.

Mu gutangiza iyo nama , Rucibigango Jean Baptiste , umuyobozi w’ishyaka  rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR ) yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo igamije gutegura abanyamuryango bazaba indorerezi  mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021.

Ati:”Nubwo turi mu bihe bibi by’icyorezo cya Covid-19 , ariko twizera ko nibura mu gihe giteganyijwe cy’amatora  icyorezo kizaba cyagabanutse .Mugende mwigishe abandi  bayoboke bacu bari hirya no hino mu gihugu ibijyanye nayo matora, batangire bitegure hakiri kare , amatora azabe barabicengewe.”

Amawe mu magambo yasobanuwe ni:

Demokarasi : Kuri iri jambo abanyamuryango basobanuriwe ko iri jambo rikomoka mu Kigereki « Demos » risobanura « Abaturage » aho bibukijwe ko Demokarasi itandukanye n’igitugu. Aha kandi banibukijwe amahame ya demokarasi, aho banabwiwe ko rimwe na rimwe iri jambo rikoreshwa mu buryo budakwiriye cyangwa bwo kubeshya ku mpamvu zo kuyobya uburari bw’ubuyobozi bw’igitugu.

Uburyo bwo gutunganya amatora : Aha hagarustwe ku byiciro bibanziriza amatora(bigizwe n’ibarura ry’amatora, kugabana ihohoterwa,Gutanga za candidature no kwiyamamariza amatora),Icyiciro cy’amatora( Kigizwe n’amatora nyirizina, ndetse no kubara amajwi ) Nyuma bigakurikirwa n’icyiciro cya nyuma y’amatora( kigizwe no guhuriza hamwe amajwi yabazwe,kwemeza ibyavuye mu matora no gutangaza ibyavuye mu matora) .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *