Amakoperative umusemburo w’iterambere rirambye

Tariki 01/07/2023 ni umunsi mpuza_ mahanga w’amakoperative, watangijwe 1923; Wizihizwa kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa karindwi. Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye n’uw’ubwigenge bw’Igihugu cyacu, bityo amakuru dukesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda “RCA”:

Kwari ugutegura undi munsi wihariye ukazatangarizwa abanyarwanda hakaba ibirori; Kuwa 28/07/2023 niwo munsi wahiswemo, mu Rwanda wizihirijwe ku nshuro ya 19; Insanganya_ matsiko igir’iti: “Amakoperative, iterambere rirambye“, ku rwego rw’Igihugu ibirori byabereye Kigali Pele Sitadium, hari abantu barenga ibihumbi 3,000. Mu Rwanda hari amakoperative erenga gato ibihumbi 11,ooo; Abanyamuryango bagera kuri miriyoni 5,300,000 barayitabiriye.

Mu nkuru yacu turibanda ku makoperative y’i BURERA ahinga ibirayi mu mirenge y’amakoro: “Gahunga; Rugarama; Cyanika na Kinoni”, ayo makoperative afite n’ibindi bikorwa biyinjiriza umutungo: Acuruza inyongera_ musaruro “Imiti; Amafumbire n’imbuto”; Yishuza 5frs/ kg, akomoka ku modoka n’amagare bipakira umusaruro wabo ndetse hari n’afite inyubako zikodeshwa.

 

Iterambere ry’umunyamuryango wa koperative rigaragarira ku kuba abayeho neza n’umuryango we, koperative yaramuhinduriye ubuzima mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Muri koperative kandi tuhabona ibyiza byinshi bifasha kubona ubwishingizi butandukanye: Tuvuye mu kwezi gusoza mutuelle de santé y’umwaka wa 2022_ 2023 dutangiye mutuelle de santé 2023_ 2024, abanyamuryango b’amakoperative amwe batangiwe ubwisungane biturutse ku mafaranga bizigama k’umusaruro naho abayarimo bafite ubundi bwishingizi bwo kwivuza bahabwa kashi; Hari ubundi bwishingizi “assurance” ku biza bita: “Tekana_ muhinzi mworozi urishingiwe”, mu birori byizihijwe ku munsi mpuzamahanga Umuyobozi w’ikigo RCA Pacifique MUGWANEZA yavuze ko abahinzi() bo muri COPRORIZ_ Ntende yo mu karere ka GATSIBO bishuwe ibyabo byangijwe n’ibiza. Iyi koperative iteye imbere kuko ifite imari_ shingiro irenga miriyari 1,400,000,000 n’imodoka itandatu n’abakozi barenga magana abiri bafite contract y’umurimo; Umunyamuryango n’umuyobozi usanga baba bafite amakuru amwe kuri koperative yabo kubera ubumwe n’ubwumvikane bafitanye, abanyamuryango bayo bavuye kuri 500, ubu bakabakaba ku bihumbi 3,500 mu myaka 5 gusa.

 

Twasuye koperative Ishema ry’umuhinzi/ Kanyirarebe yo mu murenge wa GAHUNGA; Akarere ka BURERA, imiryango 231 yatangiwe mutuelle de santé; Iyi koperative kandi ifite ibikorwa byinshi imaze kwigezaho: “Ikigega bakusanyirizamo umusaruro; Ifite iduka ricuruza inyongera_ musaruro” ndetse iteganya no kugura imodoka izafasha abahinzi bayo kugeza umusaruro wabo ku isoko, ni koperative mu by’ukuri yiteje imbere ibikesha ubwumvikane bw’abanyamuryango n’ubunyangamugayo bw’abayobozi bayo. Hari KOAIKAKA na KOAIBINYA na none zo mu murenge wa CYANIKA nazo ziite umurongo mwiza, bigaragara ko zizateza imbere abanyamuryango bazo; Hari koperative zo mu murenge wa RUGARAMA zifite ibibazo zatewe n’abayobozi babi zagize, zarasenyutse bazihuza n’izindi ariko nazo bazigezemo bashaka kuzisenya, gusa twasanze hari uruhare rutaziguye rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zirangaye kuko batumva ibibazo abanyamuryango babagezahoi ngo bamanuke basure koperative mu rwego rwo kugira inama abo bayobozi n’abanyamuryango batavuga rumwe.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas, Umwanditsi mu kinyamakuru gasabo.net n’Umuvugizi wungirije w’Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion “P.R.G.P”.

 1,076 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *